Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF Na Polisi Muri Mozambique Mu Iterambere Ry’Abahatuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

RDF Na Polisi Muri Mozambique Mu Iterambere Ry’Abahatuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2024 9:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique zatangije ibikorwa byagutse byo gukorana n’abaturage mu rwego rw’iterambere ryabo. Harimo kubaha imbuto yo gutera, imiti n’ibikoresho by’abana bakenera ku ishuri.

Byatangiriye mu Ntara ya Mocimboa da Praia aho ingabo z’u Rwanda na Polisi bamaze igihe birukanye abarwanyi bari barazengereje abahatuye guhera mu mwaka wa 2017.

Nyuma yo kuhirukana abo bagizi ba nabi, inzego z’umutekano w’u Rwanda zahise zitangiza uburyo bwo kubakira abaturage ubushobozi binyuze mu kubagarura mu buzima busanzwe.

Abenshi mu batuye Mozambique ni abahinzi n’aborozi.

Iyi ni imwe mu mpamvu zituma Polisi n’ingabo z’u Rwanda bahisemo gufasha abaturage kubona imbuto zo gutera kugira ngo , mu gihe runaka kiri imbere, bazasarure bihaze mu biribwa.

Si muri Mocimboa da Praia gusa, ahubwo n’abatuye muri za Natandola, Chinda na Mbau nabo bafashijwe kubona imbuto yazabafasha kuzabona amafunguro ahagije mu gihe kiri imbere.

Imbuto bahawe ni iy’ibigori, ibishyimbo n’ubunyobwa.

Major General Alex Kagame aganiriza abatuye aka gace

Muri uyu mujyo kandi inzego z’u Rwanda zasobanuriye abo baturage uko bakwiye gutegura imirima no guhinga kijyambere.

Ababyeyi kandi bahawe ibikoresho bizafasha abana babo kwiga neza, ibyo bikaba birimo amakaramu, amarate, ingwa za mwarimu n’ibindi.

Gahunda kandi ni uko iyi mikorere izakomereza no mu Ntara ya Palma.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda handitseho ko abatuye ibi bice bishimiye iyo nkunga, ubuyobozi bw’aho bushimira ingabo z’u Rwanda na Polisi yayo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.

TAGGED:AbaturagefeaturedIngaboMozambiquePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Ish Kevin Yigaramye Abamushinja Gukorana N’Abatekamutwe
Next Article Ubucuruzi Bw’Ingurube Bwahagaritswe Muri Rusizi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?