RDF Nihura N’Intambara Ya Gicengezi Muri Mozambique Izabyitwaramo Ite?

N’ubwo ingabo z’u Rwanda ziri gutsinda urugamba zihanganyemo n’abarwanyi ba Al Shabaab bari bamaze imyaka hafi ine barigaruriye Komini Eshanu zigize Intara ya Cabo Delgado, hari impungenge ko bariya barwanyi bari kwisuganyiriza mu mashyamba bitegura gutangiza urugamba rw’abacengezi.

Mu masaha atageze kuri 72, ingabo z’u Rwanda zimaze kwigarurira indi mijyi.

Hari ikizere cy’uko bidatinze ziri bube zigaruriye umujyi ufatwa nk’indiri ikomeye ya ba barwanyi witwa Mocímboa da Praia.

I Mocímboa da Praia hari umwaro ufite akamaro kanini mu kwinjiza ibicuruzwa biva mu Nyanja y’Abahinde bikinjirira mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.

- Advertisement -

Gufata uyu mujyi bifatwa nko guca intege bihagije bariya barwanyi.

Mu kazi kazo, ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza Mozambique.

Mu mwaka wa 2019, abarwanyi ba Al Shabaab bakorera muri Mozambique bihuje n’umutwe wa Islamic State.

Muri iki gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zabashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ndetse zibaha izina rya “Isis Mozambique.”

N’ubwo aba barwanyi ari Abisilamu kandi bakaba barigaruriye igice gituwe n’Abisilamu gusa, nta na rimwe baratangaza ko bagendera ku mahame runaka ya Kidini.

Mu ntambara zabo, bakora k’uburyo bambura ingabo za Mozambique intwaro bakaba ari zo bakoresha ku rugamba.

Ikigo The International Crisis Group (IGC) kivuga ko bariya barwanyi barwana bitwaje ko bagamije guhindura imibereho y’abatuye Cabo Delgado ikaba myiza.

Mozambique yasanze itakwizera Amerika, Afurika y’Epfo na Portugal…

N’ubwo Amerika ifite abasirikare bashinzwe gutoza ingabo zayo mu guhangana na bariya barwanyi, yirinze gusaba Amerika izindi ngabo zo kwirukana bariya barwanyi mu buryo bweruye.

Yanze kandi gukorana bya bugufi n’Afurika y’epfo isanzwe ari umuturanyi kandi ikaba no muri SADC kuko hari amateka mabi bafitanye.

Mozambique kandi ntiyahisemo kwitabaza Portugal yahoze iyikoroniza ngo ize iyitabare.

Ibiri amambu, yahisemo kwitabaza u Rwanda, igihugu kidafitanye amateka mabi na Mozambique kandi gifite ingabo z’indwanyi ziri mu zikomeye muri Afurika.

RDF ishobora kuzibasirwa na ba mudahushwa …

Izi mpungenge zivugwa n’umwe mu banyamakuru ba BBC ukorera muri kariya gace, wemeza ko n’ubwo abarwanyi bo Al Shabaab bari gukubitwa inshuro umusubizo, bafite ubundi buryo bwo kuzatangiza intambara ya gicengezi.

Iyi ntambara iri mu ntambara zikunze kuzengereza igisirikare icyo ari cyo cyose n’ubwo cyaba kigizwe n’intwari za rugemangusho.

Bimwe mu bice bimaze kwigarurirwa na RDF. Ahari akanyenyeri ni muri Pariki ya Quirimbas

Aha twibuke ko ingabo z’u Rwanda zigeze kurwana iyi ntambara zirayitsinda ubwo zari mu guhashya abacengezi bo mu Rwanda ariko itandukaniro n’uko ahandi ari mu mahanga, aho abantu bataziranye mu mico ndetse n’indimi zikabusana.

Nizirangiza kwigarurira ibice byose zifitemo akazi, ingabo z’u Rwanda zigomba kuzahashyira ibirindiro kugira ngo imirimo yongere ikorwe nta nkomyi.

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko ba mudahushwa ba bariya barwanyi bashobora kuzabibasira.

Ikindi ni uko bariya barwanyi bafite ishyamba ririni riri muri Pariki ya Quirimbas National Park rishobora kuzazibera indiri.

Pariki y’igihugu ya Quirimbas

Mu gukubitwa inshuro, abarwanyi bo muri Mozambique bari kugenda batatana, bihuriza mu dutsiko duto.

Utu nitwo dushobora kuzatangiza iby’ubucengezi ku ngabo z’u Rwanda.

Hari impungenge ko ba mudahushwa ba bariya barwanyi, bazatuma umuhanda uhuza Amajyepfo n’Amajyaruguru bya Mozambique utaba nyabagendwa kubera kurasa abantu bose bazajya bahaca.

Mozambique ifite imihanda iri mu bice bidatuwe cyane k’uburyo ba mudahushwa bashobora kuzifashisha ahantu nk’aho mu kurasa abaca muri iriya mihanda.

Kuba Islamic State yaremeye kwifatanya na bariya barwanyi ba Al Shabaab bagakora icyo Amerika yise ‘ISIS Mozambique’ bivuze ko izajya iboherereza intwaro n’amafaranga byo gukoresha mu kazi kabo.

Ibi nabyo biteye inkecye!

Mu gihe ingabo z’u Rwanda zitigeze zitangaza igihe zizamara muri Mozambique, iz’Afurika y’Epfo zo zizahamara amezi atatu.

Ingabo z’u Rwanda ngo zizi uko zizabyitwaramo…

Taarifa yabajije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda niba impungenge z’uko urugamba rushobora kuzamara igihe kirekire bitewe n’intambara ya gicengezi ya bariya barwanyi zifite ishingiro, adusubiza ko byose bishoboka.

Yagie ati:Byose birashoboka. Ariko tuzi uko  intambara za abacengezi zose zikorwa.”

Col Ronald Rwivanga yavuze ko igice cya mbere cya ziriua ntambara buri gihe kigomba kuba kigamije gutsinda inyeshamba/abacengezi ku rugamba no gusenya ibirindiro byabo.

Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda. Photo©Taarifa.rw

Ati: “ Iyo niyo tugomba kurangiza vuba bishoboka.”

Nyuma y’iki gice cyo guhashya abarwanyi, hakurikiraho icyo gushyira ibintu ku murongo, no kubaka inzego zita ku mibereho y’abaturage harimo n’iz’umutekano

Nibyo mu gisirikare bita ‘stabilization and security sector reform’.

Ni igice gisaba ubuhanga n’igihe kuko biba bisaba gukora k’uburyo abaturage bagirira inzego ziriho icyizere, bo ubwabo bakitandukanya n’abarwanyi bari barabijeje ibitangaza.

Col Rwivanga yabwiye Taarifa ati: “ Aho rero niho hari akazi kenshi ariko gusa abaturage bagomba kuba babona amatwara meza ya Leta  kugira ngo bakomeze kuyishyigikira.”

Kugira ngo igihugu kigire umutekano urambye hari byinshi biba bigomba gukorwa ariko kimwe mu by’ingenzi ni ukubakira urubyiruko ubushobozi bwo kwiga no kubona akazi.

Iki kandi nicyo bariya barwanyi bari barijeje abatuye Cabo Delgado, bababwira ko babazaniye ibyiza batigeze bahabwa na Guverinoma y’i Maputo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version