RDF Yishe Abarwanyi Benshi Muri Mozambique, Umusirikare Umwe Arakomereka

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yatangaje ko nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwohereje abasirikare muri Mozambique bamaze kwica abarwanyi benshi bo mu mutwe wa al-Shabaab, mu gihe umusirikare umwe yakomeretse.

Mu ntangiro z’uku kwezi nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique, mu butumwa bwo gufasha icyo gihugu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.

Ni intara iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique, hakaba munsi y’umupaka wa Tanzania. Ni intara ikora ku Nyanja y’Abahinde.

Col Rwivanga yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Kane ko hagati ya tariki 24 – 28 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero byinshi ku barwanyi, mu bice biri hagati ya Awasse na Praia de Macimbao no hagati ya Mueda na Awasse. Ni hagati muri Cabo Degaldo.

- Advertisement -

Ati “Ku itariki 24 twishe bane ahitwa Awasse, dufata RPG (rocket-propelled grenade, imbunda irasa ibisasu bya rockets) imbunda ya ‘medium machine gun’ (MMG), submachine gun (SMG) n’imiti.  Turongera nanone kuri uwo munsi twica babiri mu gico hagati ya Mbao n’ahitwa Awasse, noneho dufata imbunda za SMG, pistol, ibikarito by’amasasu na mudasobwa ya laptop n’izindi nyandiko ziri mu Kiswahili.”

“Ku itariki 26 nanone twica inyeshyamba eshanu, tubavanaho nanone SMG umunani, RPG ebyiri na pistol. Itariki 28 Nyakanga yari ejo, nanone bagabye ibitero mu birindiro byacu ahitwa Awasse, ariko twabasubijeyo rwose twarabarashe twicamo umwe ariko tujyanye inkomere ahitwa Awasse tugwa mu gico cyabo ariko turabarasa twicamo babiri.”

Col Rwivanga yavuze ko ahitwa Awasse na Afungi hari mu maboko ya RDF, mu gihe mbere hari harigaruriwe n’inyeshyaba.

Ati “Ubu turimo gukora tugana mu bice bitarafatwa, ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu, tumaze kuhafata, umwanzi agerageza kugaruka ariko biramunanira.”

Hagati aho umusirikare umwe w’u Rwanda ni we wakomeretse, ariko ameze neza nk’uko Col Rwivanga yabyemeje.

Mu barwanyi bishwe harimo babiri bari kuri moto ifite ibirango byo muri Tanzania.

Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze guhangana n’abarwanyi inshuro nyinshi, kandi zigahorana intsinzi. Yavuze ko ibyo bikorwa bizakomeza kugeza igihe umutekano uzagarukira, ati “ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze.”

Ibinyamakuru byo mui Mozambique biheruka gutangaza ko RDF imereye nabi abarwanyi mu bice bya Awasse, ni hafi y’ibirindiro bikuru by’aba barwanyi mu gace ka Mocimboa da Praia.

Ingabo zivuga ko zitazahagarara zitageze mu birindiro bya nyuma by’umwanzi.

Ingabo za Mozambique ziheruka kuvuga ko urugamba rukomereye abarwanyi ku buryo benshi barimo gutsindwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, bagahitamo guhisha intwaro zabo bagahunga nk’abaturage basanzwe.

Uyu mutwe wugarije Intara ya Cabo Delgado guhera mu 2017, aho abantu barenga 700,000 bavanywe mu byabo, abandi 3000 bakahasiga ubuzima.

Mu bapfuye harimo abo inyeshyamba zicaga zibaciye imitwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version