Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rebecca Cheptegei Arashyingurwa Mu Cyubahiro Cya Gisirikare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu mahanga

Rebecca Cheptegei Arashyingurwa Mu Cyubahiro Cya Gisirikare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2024 12:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Rebecca Cheptegei
SHARE

Umunya Uganda[kazi] Rebecca Cheptegei uherutse gutwika n’umukunzi we arashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 14, Nzeri, 2024 mu cyubahiro cya gisirikare.

Yari umukinnyi kabuhariwe mu kwiruka akaba yaratwitswe n’umukunzi we nyuma yo kuva mu Bufaransa mu mikino Olimpiki yitwaye neza.

Akaga ko gutwikwa kamugezeho ubwo yari yasarubiye muri Kenya ngo yishimire umwanya wa 44 yari aherutse kwegukana mu mikino olimpiki ubwo yasiganwaga taliki 11, Kanama, 2024.

Aho yari agiye kwitoreza niho hanyuma yakoreye ibyo kwiruka kuko mu gihe cyakurikiyeho yasutsweho amavuta n’uwigeze kumubera umukunzi, uyu akaba akomoka muri Kenya.

Nyuma y’ibyumweru bitatu avuye mu mikino olimpiki, uwahoze ari umukunzi we witwa Dickson Ndiema Marangach yamusutseho amavuta ashyushye ubwo undi yari avuye gusenga ari kumwe n’abakobwa be babiri na mushiki we muto.

Byabereye ahitwa Kinyoro nk’uko Polisi ya Kenya n’abo mu muryango wa Cheptegei babibwiye itangazamakuru.

Se yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko umukobwa we yari yarabwiye Polisi ko afitiye Marangach ubwoba ariko ibyima amatwi.

Nyuma y’iminsi ibiri yakurikiyeho nibwo yamusukagaho ubuto bushyushye, ubushye buri ku kigero cya 80% buza kumuviramo urupfu.

Ubwo yari arwariye kwa muganga, uriya mugore yabwiye Se ko yumva nta cyizere cyo gukira afite.

Yasabye Se ko napfa azashyingurwa muri Uganda.

The East African yanditse ko urupfu rw’uriya mugore rwarakaje bagenzi be bo muri Kenya bavugaga ko abaye uwa gatatu wishwe n’umukunzi we mu gihe  cy’imyaka itatu.

Arashyingurwa mu cyubahiro cya gisirikare

Muri Kenya hari imibare itangwa na  Guverinoma y’uko umugore umwe mu bagore batatu akorerwa ihohoterwa.

Abo bagore cyangwa abakobwa bafite hagati y’imyaka 15 n’imyaka 49 iyi ikaba imibare yo guhera mu mwaka wa 2022.

Ikibazo abagore bo muri Kenya bamamaye mu kwiruka kandi bikabahira ni uko bahohoterwa n’abakunzi babo baba bashaka ko bagabana ku madolari ($) baba batsindiye.

Intsinzi Cheptegei yagize mu mikino itandukanye nizo zatumye yamamara cyane.

Mu mwaka wa 2021 yatwaye umudali wa zahabu mu isiganwa ryabereye muri Thailand mu isiganwa ryitwaga 2021 World Mountain and Trail Running Championships.

Mu mwaka wa 2022 yatsindiye undi mudali mu isiganwa ryabereye mu Butaliyani ryiswe Padova Marathon.

Nyakwigendera yakomokaga muri Uganda akaba yaravutse mu mwaka wa 1991.

Yamenyanye n’uwamutwitse mu myaka yakurikiyeho ubwo yajyaga kwitoreza muri Kenya ngo akorane n’abandi bantu bazi kwiruka agire icyo abigiraho.

Byaramuhiriye aba icyamamare mu kwiruka, bimuhesha ishema we n’igihugu cye, Uganda.

Umukunzi we nawe yaje gupfa nyuma y’igihe gito Cheptegei apfuye azira ubushye.

TAGGED:CheptegeifeaturedIsiganwaKenyaUbushyeUgandaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Asaba Abajya Kwiga Mu Mahanga Kujya Bagaruka Bakubaka u Rwanda
Next Article Ishyaka Rya Tshisekedi Riravugwamo Amacakubiri Akomeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?