Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: REG BBC Na APR Basketball Club Zatangiye Neza Shampiyona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

REG BBC Na APR Basketball Club Zatangiye Neza Shampiyona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 February 2024 7:35 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Gatatu taliki ya 9, Gashyantare, 2024, ni bwo hatangiye Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo n’abagore. Amakipe abiri makuru ari yo REG Basketball Club na APR BBC yatangiranye intsinzi.

Yabonye intsinzi mu mikino ibiri yabimburiye indi izakinwa n’aya makipe y’abagabo.

REG BBC yatsinze Inspired Generation BBC amanota 92-43, mu gihe APR BBC yatsinze Kepler BBC amanota 98-67.

Yaba Inspired Generation na Kepler BBC, yombi ni amakipe yitabiriye iri shampiyona bwa mbere.

Ku wa Gatandatu taliki ya 10 Gashyantare 2024, habaye umukino umwe, urangira Espoir BBC yatsinzwe na UGB BBC amanota 65-59.

Bukeye bw’aho taliki 11, Gashyantare, 2024( hari ku Cyumweru) Patriots BBC itsinda Tigers BBC amanota 84-67.

Imikino yo mu makipe y’abagore yabaye guhera ku wa Gatandatu taliki 10, Gashyantare, 2024.

REG WBBC yatsinze East African University Rwanda (EAUR) WBBC amanota 85-39.

Ni mu gihe Ikipe ya APR WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 61-53 naho The Hoops WBBC itsinda UR-Kigali amanota 91-27.

Mu makipe y’abagore kandi ku Cyumweru taliki 11, Gashyantare, 2024 habaye imikino ibiri mu cyiciro cy’abagore.

Iyo ni uwahuje IPRC-Huye WBBC yatsinze  UR-Huye amanota 123-17, mu gihe GS Marie Reine yatsinze GS Gahini amanota 80-59.

Imikino ya shampiyona mu byiciro byombi izongera gukinwa mu mpera z’iki Cyumweru, taliki ya 16,17,18, Gashyantare 2024.

TAGGED:AmakipeBasketballfeaturedShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Nshingano Z’Ingabo Z’u Rwanda Harimo Iterambere Ryarwo
Next Article Gisagara: Inkuba Yakubise Abantu Batatu, Umwe Arapfa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?