Nyuma Y’Ingabo Za Nigeria, Iza Mali Nazo Ziri Mu Rwanda - Taarifa
Menu
Indimi

Ububanyi n'Amahanga

Nyuma Y’Ingabo Za Nigeria, Iza Mali Nazo Ziri Mu Rwanda

Yanditswe kuwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura yakiriye mu Biro bye mugenzi we uyobora ingabo za Mali zitwa   General Oumar Diarra.

We n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Gen Kazura abakira yari ari kumwe na Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira

Amakuru dufite avuga ko nyuma yo kwakirirwa muri Minisiteri y’ingabo Gen Diarra arasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Abasirikare ba Mali bageze mu Rwanda bahasanga abandi 42 bo muri Nigeria baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko buri ruhande rwakwigira ku rundi ku byo rucyeneyemo ubumenyi bwisumbuye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
Advertisement Enter ad code here