Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo

Abantu biringiraga resitora gusa ngo babashe gukora ku munwa, mu minsi ibiri isigaye bagomba kwiyegereza ishyiga rya gaz, amashanyarazi cyangwa imbabura, kugira ngo bazabyifashishe muri guma mu rugo kuko ziriya serivisi zashyizwe mu zigomba gufunga.

Muri guma mu rugo ziheruka byarashobokaga ko amafunguro yateguwe na resitora cyangwa café agera ku muntu uyakeneye, kuko hari ibigo n’abantu bahabwaga uburenganzira bwo kubifata, ariko ubu ntibyemewe.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu guverinoma yemeje guma mu rugo y’iminsi 10, Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, rwemeje ko resitora mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani twemejwe zizaba zitemewe gukora.

Ruti “Guhera ku wa 17 kugeza ku wa 26 Nyakanga 2021, resitora zo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ntizemerewe gushyira abantu amafunguro mu ngo cyangwa kuyategurira abayatwara.”

- Advertisement -

Bivuze ko ibintu byose bigomba kubera mu ngo.

Yakomeje iti “Hoteli zirashishikarizwa gucumbikira abakozi bazo aho zikorera kugirango babashe gufasha abazigan,  banagabanye ingendo za buri munsi. Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo zizabagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.”

“Abakerarugendo baturuka mu mahanga bazoroherezwa mu kubona impushya z’ingendo hubahirizwa amabwiriza ariho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ibi kandi birareba hoteli, abatwara abakerarugendo n’abandi bakora imirimo yo gufasha abakerarugendo.”

Abakerarugendo b’imbere mu gihugu bo basabwe guteganya ingendo zabo nyuma ya gahunda ya Guma mu rugo.

Bitandukanye n’ibimaze iminsi muri guma mu karere, aho bahabwaga uruhushya rwo kwambukiranya uturere n’intara nyuma yo kwipimisha COVID-19.

Ibikorwa by’ubucuruzi busanzwe byose bizaba bifunze, keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze, kandi bagakoresha abakozi batarenze 30% kandi bikazajya bifunga saa kumi n’imwe.

Mu turere dusigaye ho ingendo zizajya zikorwa hagati ya saa kumi za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version