Resitora Zimwe z’I Nyamirambo Zimuriwe Mu Mihanda

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga imihanda itatu yo mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, ihindurwa ahantu resitora zizajya zakirira abantu bahanye intera.

Ni icyemezo cyafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, cyane ko yandura cyane iyo abantu hahuriye ahafunganye. Resitora ni bumwe mu bucuruzi bwemerewe gukomeza muri ibi bihe, ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Imihanda yabaye ifunzwe ku binyabiziga bikoresha moteri ni KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ari ukugira ngo aho hantu hakoreshwe mu kwirinda ubucucike muri resitora, ba nyirazo bakazajya bahicaza abakiriya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID-19.

- Advertisement -

Wakomeje uti “Ba nyiri ‘restaurant’ barahashyira intebe n’ameza kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda koronavirusi. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiriya kandi bakitwararika ku isuku yaho.”

Muri aka gace kafunzwemo iyi mihanda hakunze gucururizwa icyayi kizwi nka ‘Thé Vert’, gikundwa n’abantu benshi. Byemejwe mu rwego rwo kugabanya umuvundo wahagaragaraga.

Imihanda itatu yahinduwe ahazajya hakorera resitora

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version