Amerika Yahaye U Rwanda Ibikoresho Byo Guhangana Na COVID Muri Ibi Bihe

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yahaye inzego z’ubuzima z’u Rwanda ibikoresho 100 bireba mu muhogo bigafata amacandwe aherwaho bapima ubwandu bwa COVID-19. Babyita video laryngoscopes. Yatanze n’ibindi bipima ingano y’umwuka wa oxygen bigera ku 8000.

Ni ibikoresho byose bifite agaciro ka Miliyoni 172 Frw.

Video laryngoscopes ni ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi bita laryngoscopy, bukaba ari ubuvuzi bwifashishwa kugira ngo abaganga barebe mu muhogo w’umuntu bashobore kureba niba harimo ibimenyetso byerekana ko harimo uburwayi.

Ni akuma gafasha mu kureba mu muhogo

Ibikoresho Amerika yahaye u Rwanda bizasaranganywa mu bitaro, bihabwe n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo babikoreshe mu gupima abaturage bari hirya no hino mu gihugu.

- Advertisement -

Ambasaderi Vrooman yagize ati: “Ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hagati y’igihugu cyanjye n’u Rwanda bumaze igihe kandi bwatanze umusaruro ugaragara ndetse no mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.”

Akuma kitwa pulse oximeter gakoreshwa mu gupima ingano y’umwuka wa oxygen iri mu maraso y’umuntu, kakabikora atababaye.

Gashobora gupima ingano ya oxygen iri mu maraso guhera ku mutima kugeza ku mano cyangwa intoki.

Aka kuma gafite ahantu abaganga barebera ingano y’umwuka wa oxygen

Ibi bikoresho byose byatanzwe n’ingabo za USA zibicishije mu mutwe wazo ushinzwe Afurika witwa The United States Africa Command (AFRICOM).

Byatanzwe kandi ku bufatanye bw’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubutabazi no kugoboka abazahajwe n’ibiza kitwa United States Overseas Humanitarian, Disaster Assistance, and Civic Aid (U.S. OHDACA).

Amaraso atarimo oxygen ihagije arirabura

Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite umugambi wo gushyira  miliyari 17 Frw mu mushinga wo kurufasha guhangana na COVID-19 .

Bimwe mu bikorwa bizakorwa harimo ahantu ho gukarabira intoki, gufasha mu bukangurambaga, gushakira imodoka abakozi bakora mu kurwanya kiriya cyorezo, gutanga ibikoresho bigenewe ahapimirwa kiriya cyorezo, guhugura abakora muri uru rwego, kumenya aho abanduye baherereye, ibitanda byabo byo kwa muganga n’ibindi.

Amb Vrooman hamwe na bamwe mu bajyanama b’ubuzima
Aka kuma gafasha umuganga kumenya ingano y’umwuka wa oxygen iri mu maraso y’umuntu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version