Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RFI Na France 24 Byafunzwe Muri Mali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

RFI Na France 24 Byafunzwe Muri Mali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2022 12:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta ya Mali iyoborwa n’abasirikare muri iki gihe yanzuye ko ibigo by’itangazamakuru rya Leta y’u Bufaransa ari byo Radio France Internationale na Televiziyo yitwa France 24 bitongera gukorera muri iki gihugu.

Reuters yanditse ko umunyamakuru wayo uri i Bamako avuga ko ubutegetsi bw’iki gihugu bushinja biriya bitangazamakuru guharabika ingabo ziyoboye Mali.

Ngo babikora mu rwego rwo kwihimura kuri Mali kubera ko muri iki gihe ikorana bya hafi n’Abarusiya kursha uko ikorana na Paris.

Ubutegetsi bwa Bamako buvuga ko biriya bitangazamakuru birengera cyane bigaharabika ubutegetsi buyoboye Mali.

Bamwe mu banyapolitiki bo mu Bufaransa baherutse gushinja u Burusiya gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse gukorerwa muri Burkina Faso.

Putin na Macron ubu bahanganiye muri Afurika

Ndetse bavuga ko hari umukire w’Umurusiya witwa Evgueni Prigojine ubyihishe inyuma kandi akaba akorana bya hafi na Perezida Poutine.

Uyu mukire Abafaransa bamushinja gutera inkunga itsinda bavuga ko ryitwara gisirikare ryitwa  Wagner bivugwa ko ari ryo riri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali kandi rikaba risanzwe rikorera no muri Centrafrique.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Umukire Evgueni Prigojine haherutse gutangazwa amagambo Abafaransa bafashe nko gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso, ayo magambo akaba yaravugaga ko bikwiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bwigobotora igisa n’ubukoloni bukibikorerwamo.

Evgueni Prigojine afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Concord.

RFI ivuga ko hari amakuru ubutegetsi bw’i Paris bufite avuga ko abakozi b’Ikigo Wagner biteguye kuzahugura ingabo za Burkina Faso kugira ngo bazongerere ubuhanga bwo kurinda igihugu.

Umwe mu bakozi b’iki kigo b’abahanga mu bya gisirikare ni uwitwa Alexandre Ivanov.

Yatangaje kuri Twitter ko ikigo akorera kiteguye gusangiza ubunararibonye abasirikare ba Burkina Faso.

Ivanov yanditse ko Ikigo Wagner kizafasha abasirikare ba Burkina Faso kandi ko abazabahugura bazaba bazaturuka muri Centrafrique.

Icyakora ubutegetsi bw’i Moscow ntiburagira icyo butangaza cyeruye ku murongo wa Politiki buteganya gufata ku biri kubera muri Burkina Faso.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022  nibwo abasirikare bafunze uwari Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

TAGGED:BufaransaBurusiyafeaturedFrance 24RadioRFI
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Ingenzi Mu Biganiro By’Amahoro Hagati Ya Ukraine N’u Burusiya
Next Article Igice Cya Mbere: Inzego 10 Zitanga Serivisi Neza Kurusha Izindi Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?