Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RFI Na France 24 Byafunzwe Muri Mali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

RFI Na France 24 Byafunzwe Muri Mali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2022 12:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta ya Mali iyoborwa n’abasirikare muri iki gihe yanzuye ko ibigo by’itangazamakuru rya Leta y’u Bufaransa ari byo Radio France Internationale na Televiziyo yitwa France 24 bitongera gukorera muri iki gihugu.

Reuters yanditse ko umunyamakuru wayo uri i Bamako avuga ko ubutegetsi bw’iki gihugu bushinja biriya bitangazamakuru guharabika ingabo ziyoboye Mali.

Ngo babikora mu rwego rwo kwihimura kuri Mali kubera ko muri iki gihe ikorana bya hafi n’Abarusiya kursha uko ikorana na Paris.

Ubutegetsi bwa Bamako buvuga ko biriya bitangazamakuru birengera cyane bigaharabika ubutegetsi buyoboye Mali.

Bamwe mu banyapolitiki bo mu Bufaransa baherutse gushinja u Burusiya gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse gukorerwa muri Burkina Faso.

Putin na Macron ubu bahanganiye muri Afurika

Ndetse bavuga ko hari umukire w’Umurusiya witwa Evgueni Prigojine ubyihishe inyuma kandi akaba akorana bya hafi na Perezida Poutine.

Uyu mukire Abafaransa bamushinja gutera inkunga itsinda bavuga ko ryitwara gisirikare ryitwa  Wagner bivugwa ko ari ryo riri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali kandi rikaba risanzwe rikorera no muri Centrafrique.

Ku mbuga nkoranyambaga z’Umukire Evgueni Prigojine haherutse gutangazwa amagambo Abafaransa bafashe nko gushyigikira ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso, ayo magambo akaba yaravugaga ko bikwiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bwigobotora igisa n’ubukoloni bukibikorerwamo.

Evgueni Prigojine afite ikigo cy’ubucuruzi kitwa Concord.

RFI ivuga ko hari amakuru ubutegetsi bw’i Paris bufite avuga ko abakozi b’Ikigo Wagner biteguye kuzahugura ingabo za Burkina Faso kugira ngo bazongerere ubuhanga bwo kurinda igihugu.

Umwe mu bakozi b’iki kigo b’abahanga mu bya gisirikare ni uwitwa Alexandre Ivanov.

Yatangaje kuri Twitter ko ikigo akorera kiteguye gusangiza ubunararibonye abasirikare ba Burkina Faso.

Ivanov yanditse ko Ikigo Wagner kizafasha abasirikare ba Burkina Faso kandi ko abazabahugura bazaba bazaturuka muri Centrafrique.

Icyakora ubutegetsi bw’i Moscow ntiburagira icyo butangaza cyeruye ku murongo wa Politiki buteganya gufata ku biri kubera muri Burkina Faso.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022  nibwo abasirikare bafunze uwari Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

TAGGED:BufaransaBurusiyafeaturedFrance 24RadioRFI
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Ingenzi Mu Biganiro By’Amahoro Hagati Ya Ukraine N’u Burusiya
Next Article Igice Cya Mbere: Inzego 10 Zitanga Serivisi Neza Kurusha Izindi Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?