Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2025 2:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba bagize itsinda rikorera mu Karere ka Rusizi ryitwa Abameni.
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira yavuze ko uru rwego ruherutse gufata abantu 26 rukurikiranyeho gutekera abandi umutwe bakabiba ibintu byose hamwe bifite agaciro ka Miliyoni Frw 30 kandi bose ni abo mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu mu Karere ka Rusizi.

Murangira yabwiye itangazamakuru ko abo bantu bafashwe hagati ya Mata na Kanama, 2025, bakaba bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 51.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko buriya bujura bwakozwe hakoreshejwe telefoni.

Iperereza rya RIB ryatumye hagaruzwa Miliyoni Frw 15 muzari zamaze kwibwa kandi ifatira imitungo bakuye mu mafaranga bibye igizwe n’amasambu, amatungo na telefone bifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.

RIB ivuga ko abafashwe, bakekwaho kwiba bakoresheje amayeri arimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho bagahamagara umuntu cyangwa bakamwoherereza ubutumwa bugufi bamusaba kugira imibare akanda kuri telephone ye.

Iyo ayikanze aba abahaye uburyo bwo kumwiba.

Abandi babikora babeshya ko bayobeje amafaranga bagasaba umuntu kuyabasubiza, cyangwa bakamutera ubwoba ko bafungisha konti ya MoMo y’uwo bashaka kuyatwara.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke.

Dr. Thierry B. Murangira uvugira RIB.

RIB yibutsa abantu kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’ibyitumanaho bakabasaba kugira imibare runaka bakanda kuri telefone zabo.

Iranaburira abafite imigambi yo kwishora muri ibi byaha kuyireka bagashaka imibereho mu buryo bukurikije amategeko.

TAGGED:abatekamutwefeaturedMurangiraRusiziRwandatelefoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa
Next Article I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?