Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Igeze He Umukoro Perezida Kagame Yayihaye?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

RIB Igeze He Umukoro Perezida Kagame Yayihaye?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2025 3:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umukuru w'igihugu yasabye RIB gukoresha ubwenge buhangano mu nshingano zayo.
SHARE

Iki kibazo Taarifa Rwanda yakibajije Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira.

Yasubije ko uru rwego ruri kubishyira ku murongo ngo uwo muhigo utangire gushyirwa mu bikorwa.

Ubwo yakiraga indahiro ya Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba yari amaze igihe gito agize Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Perezida Kagame yasabye uru rwego gutangira gukoresha ubwenge buhangano mu gushyira mu bikorwa inshingano zarwo.

Hari Tariki 28, Werurwe, 2025 mu gikorwa cyabereye mu Biro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kagame yavuze ko ku isi y’ubu haboneka imikoranire y’amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bagirire abantu nabi.

Kimwe mu byaha abagizi ba nabi bakoresha ikoranabuhanga harimo no gucuruza abantu.

Perezida Kagame yasabye uru rwego gutangira gukoresha ubwenge buhangano mu gushyira mu bikorwa inshingano zarwo.

Perezida Kagame icyo gihe yagize ati: “Ibyo byose bigira ingaruka mbi ku baturage baba batabizi, bikabangamira imibereho yabo. Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, mu gukoresha ikoranabuhanga, mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi”.

Yahise asaba RIB n’izindi nzego gukoresha ubwenge buhangano kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.

Mu kiganiro Umuvugizi w’uru rwego yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Taarifa Rwanda yamubajije aho bageze bashyira mu bikorwa umukoro Perezida Kagame yabahaye.

- Advertisement -

Murangira yasubije ko ubwenge buhangano buri hafi gukoreshwa mu mikorere ya RIB .

Avuga ko uru rwego rutagomba gusigara inyuma mu gukoresha ikoranabuhanga rigamije gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Ati: “Ikoranabuhanga riri mu byo dukoresha kuko ntatwasigara inyuma. Gukoresha ubwenge buhangano tubirimo ndetse ubu twatangiye gukoresha drones mu kugenza ibyaha byibasira ibidukikije”.

Yizeza Abanyarwanda ko umuhigo wahaye Urwego avugira, uzashyirwa mu bikorwa bidatinze.

Agapfa kaburiwe ni impongo…

Ikiganiro Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwahaye itangazamakuru kibanze ahanini ku miterere y’ubucuruzi bw’abantu bukorerwa Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahacishwa bajyanywe iyo bigwa.

RIB ivuga ko guhera muri Kamena, 2024 kugeza muri Gicurasi, 2025 abantu 105 bagurishijwe imahanga bamwe bavanywe mu Rwanda abandi bahacishijwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira.

Ababagurisha babareshya bakoresheje amayeri yo kubabwira ko nibagera yo, bazahabwa akazi keza nko gukora aho bakirira amakuru mu bigo bita call centers.

Kimwe mu bihugu bacurujwemo ni Mynamar, kikaba igihugu cyo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba gihana imbibi n’Ubuhinde, Bangladesh, Ubushinwa, Laos na Thailand.

Muri Mata, 2025 honyine mu Rwanda hagaruwe abantu 10 bari barabeshywe bajyanwa mu mahanga gukorerwa ibya mfura mbi.

Abenshi bajyanwa yo binyuze mu kubashukisha ibintu by’agatangaza birimo akazi gahemba ari hagati ya $1000 (Miliyoni Frw1.4) na $ 1,500( Miliyoni Frw 2 zirenga).

Ababareshya babasaba kugira ibyo bubahiriza birimo kugira uko bazitwara ku bibuga by’indege, amabara y’imyenda bazaba bambaye ubwo bazaba bageze iyo bajya, rimwe na rimwe bakabishyurira visas cyangwa tike.

Ukorewe ibyo yumva ko uri kubimukorera nta kibi yamwifuriza hanyuma akamwumvira.

Amaherezo aba ay’uko uwo muntu agera iyo ajya agasanga ibyo yijejwe bitagishobotse, ibintu bigahindura isura kandi atagishoboye kubyigobotora.

RIB isaba abaturage kumva ko ‘amareshya mugeni atari yo amutunga’, bityo bakagira amakenga.

Nubwo ari uko bimeze, Dr. Thierry B.Murangira avuga ko ‘nta byacitse’ iri mu Rwanda kuri icyo kibazo.

Yemeza ko u Rwanda rutari rwaba ahantu hagurirwa abantu( destination), akongeraho ko, mu rugero runaka, rwifashishwa nk’ikiraro babacishaho babajyanye imahanga cyangwa se hakaba ahantu abacuruzwa baturuka.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko mu guhangana n’ubwo bucuruzi butesha abantu agaciro, uru rwego rukorana n’amahanga mu gukurikirana no kugaruza abo bantu.

Hakorwa ubukangurambaga bwo kumenyesha abantu amayeri y’abagizi ba nabi kandi ababikekwaho bagashakishwa, abafashwe bagahanwa.

Ibihano bahabwa birimo gufungwa imyaka 10, 20 cyangwa burundu bitewe n’ubukana bw’ibyabahamye ubwo bireguraga.

Igitangaje kandi kibabaje nk’uko Dr. Thierry B.Murangira abivuga, ni uko n’abize baminuje babeshywa bene ako kageni!

Ngo imbuga nkoranyambaga zabaye ikibuga abize babeshyerwamo bakisanga mu buyobe kera bwahoze buzwi ku batarize.

Ati: “N’abize basigaye bacuruzwa, ababyeyi bagafasha abana babo kubijyamo, inshuti zigashuka izindi, ugasanga baguye mu mutego wo kutagira amakenga”.

Ikibazo kandi ngo ni uko  hari abantu baburirwa ko ibyo bijejwe ari uburiganya, ntibumve umuburo, bakumva ko ari ukubabuza amahirwe.

RIB isaba Abanyarwanda guca akenge, bakareka kumvira abantu babizeza ibintu ubusanzwe bibonwa n’uwiyushye akuya.

Myanmar.
TAGGED:featuredKwambukaMurangiraRIBUbucuruziUbugenzacyahaumupakaUrwego
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intego Y’u Rwanda Ku Byerekeye Umukamo Mu Myaka Ine
Next Article Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinaga Volley Bazize Jenoside Ryasubitswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impungenge Ku Birayi Byongererewe Ubushobozi Zishire-Umushakashatsi Wa RAB

Trump Yahagaritse Ingendo Ziva Mu Bihugu 12 Zijya Muri Amerika

Nyamagabe Igiye Guhabwa Amazi Ku Bayituye Bose

Abanyeshuri Ba Kaminuza Nkuru Y’Uburundi Bafitiye Ubwoba Amatora

Ifu Y’Ifi: Ubundi Buryo Bwo Kurwanya Indyo Mbi Mu Bana B’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Tshisekedi Arahihibikanira Ko DRC Ijya Mu Kanama Ka UN K’Amahoro Ku Isi

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

DRC: Abasirikare Ku Rugamba Barya Mu Minsi 15 Gusa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rugiye Gufungura Ambasade Muri Algeria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubuzima, Uburezi…Inkingi Z’Umubano W’u Rwanda N’Ubusuwisi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Cardinal Kambanda Ari Muri Uganda Mu Kuzirikana Abahowe Imana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?