Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Igiye Kongererwa Ubushobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Igiye Kongererwa Ubushobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2023 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibyo kongerera ubushobozi Urwego rw’ubugenzacyaha biherutse kuvugirwa mu biganiro byahuje abayobozi bakuru ba RIB na Minisiteri y’ubutabera byamaze iminsi itatu.

Hari hagamijwe kuganira kuri ejo hazaza h’uru rwego rumaze imyaka itanu.

Bikubiye mu mushinga wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, wamaze kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ufite umwihariko kuko uhuriranye n’imyaka itanu RIB ibayeho.

Yavuze ko muri wo ari ho hagomba kuba isuzuma ry’uko ibintu byifashe kugira ngo habeho kureba uko bategura n’indi myaka iri imbere.

Mu bigiye gukorwa kugira ngo byunganire ibyo RIB yari isanzwe ikora, harimo no kuba abakozi b’uru rwego bagiye guhabwa uburenganzira bwo gushyingura dosiye.

Ati: “Akenshi bafataga dosiye bakagira inama ubushinjacyaha ikaba yashyingurwa, ariko ugasanga icyo kintu cyo kuba ubwo bubasha bufitwe gusa n’ubushinjacyaha ari imbogamizi. Icyangombwa rero ni uko uko gushyingura iyo dosiye byakorwa n’uwabonye ko ibyo bimenyetso bidahagije cyangwa atari ngombwa y’uko yaba ashyinguye iyo dosiye”.

Avuga ko kuba RIB itari ifite ubwo bubasha byatinzaga ibintu bimwe na bimwe kuko iyo hari inzira imwe mu butabera itari ngombwa uyivanamo.

Gushyingura dosiye mu bugenzacyaha ngo bizagabanya umubare w’ibirego bigera mu bushinjacyaha, ndetse binafashe mu gutanga ubutabera bwunga.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB (Rtd Col) Jeannot Ruhunga yagaragaje ko uyu mwiherero wari ugamije kongera kwisuzuma.

Ati: “Imyaka itanu tumaze twayiciyemo kugira ngo turebe aho twavuye n’aho tugeze, biduhe kureba uburyo twakora no mu myaka itanu iri imbere. Imyaka itanu ishize rero yari iyo kubaka, twagize inkunga ikomeye ya Leta yatumye twiyubaka vuba”.

Ku bijyanye no gushyingura inyandiko, Umunyamabanga mukuru wa RIB yavuze ko byari bisanzwe bikorwa ariko bikaba ngombwa ko ububasha busabwa ubushinjacyaha.

Yunzemo ati: “ N’ubundi twabikoraga, ariko wamara kubikora niba wunze abantu ukabahuza, ukandikira Ubushinjacyaha ko ikibazo cyakemutse ubusaba kuyishyingura. Rero ubu icyo itegeko ryatwemereye ni uko twayishyingura, aho kugira ngo tuyohereze dusa nk’abamaze kuyifatira umwanzuro”.

Ubusanzwe amategeko yateganyaga ko umugenzacyaha adashobora gushyingura dosiye, kuko byasabaga ko yoherezwa mu bushinjacyaha n’ubwo yaba abona nta bimenyetso bihagije ifite.

TAGGED:featuredRIBRwandaUbugenzacyahaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Abantu 52 Baguye Mu Mpanuka
Next Article Amafoto:Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi Yakoze Ubukwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?