Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rusaba Abanyarwanda kujya bitaza gato umumotari mbere yo kumwishyura bakoresheje telefoni kuko bari bamwe bazishikuza bakiruka.
Ni umuburo Umuvugizi wa RIB yahaye abaturage bari baje kwakira telefoni 167 zafatiwe hirya no hino nyuma yo kwibwa ba nyirazo
Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B. Murangira avuga ko uretse kuba abamotari biba telefoni z’abagenzi, ngo hari n’ubundi buryo abazibye bakoresha kugira ngo bashobore kuzigurisha.
Ubwo ni ukujya kuzikuzamo umubare cyangwa amagambo y’ibanga, ibyo bita password cyangwa iCloud ku bakoresha telefoni za iPhones.
Avuga ko kugira ngo uwibwe telefoni ashobore kuyibona igihe cyose agiye kuyirangisha kuri RIB, ngo ni ngombwa ko uwo muntu aba azi rya banga yayifunganye kandi akaba azi na nomero ziyiranga, izo bita serial number.
RIB ivuga ko hari abantu batatu “b’ingenzi” bafashwe bose baracyari bato.
Abo bafashwe baravugwaho kwiba izo telefoni bakazishyira abazikuramo wa mubare cyangwa ya magambo y’ibanga, barangiza bakazishyira uzicuruza.
Umwe mu bafashwe afite imyaka 23, mugenzi we afite imyaka 22 undi ubaruta bose ufite imyaka 28 y’amavuko.
Ku rundi ruhande, ubugenzacyaha busaba abaturage kuzirikana ko igihe cyose bibwe telefoni zabo, bagomba guhita bajya ku kigo cyabahaye Mobile Money cyangwa Airtel Money bakaba bafunze ubu buryo ndetse bakajya no kuri banki zabo nabwo bakabigenza batyo mu rwego rwo kwirinda ko abajura babatwarira amafaranga.
Abajura bagiriwe inama yo kubireka kubera ko batazarusha imbaraga n’ubumenyi abagenzacyaha.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha ati: “ Ubutumwa rero duha aba bantu bakora ibi byaha ni ukumenya ko batazarusha RIB imbaraga. Aba bantu bumva ko bakwiba bagaheza iby’abandi ntabwo barusha inzego z’umutekano ingufu cyangwa ubumenyi. Ntibazatugamburuza. Turabasaba ko bashaka ubundi buryo babonamo amafaranga.”
Umwe mu bibwe yabwiye Taarifa ko yibwe na bagenze b’abakanishi aho yari gukorera akazi.
Avuga ko ngo bamuzubaje, bamutwara telefoni ariko agashima RIB ko yashoboye kumugarurira igikoresho cye yaguze kimuhenze.
Ubugenzacyaha busaba abaturage kandi kwirinda kugenda mu masaha akuze cyane kandi bagaca mu bice biteje akaga.
Umutekano w’umuntu niwe ureba mbere na mbere.