Urwego rw’ubugenzacyaha rwaraye ruburiye abatuye Akarere ka Nyaruguru muri rusange n’abo mu Murenge wa Busanze ko batabaye maso, hari abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa abacuruza abantu bashobora kubaca mu rihumye bagakora ibyaha byambukiranya imipaka.
RIB iri mu bukangurambaga bwo kubwira abatuye Uturere dukora ku mipaka kuba maso kubera ko kuba baturanye n’amahanga bishobora kubakururira gukora icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa ibindi bitemewe.
Babwiwe ko bakwiriye gukomeza kuba maso kugira ngo nibagera amakuru bamenya ku cyaha nk’icyo, bajye bayabwira inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano harimo na RIB kugira ngo gikumirwe cyangwa kigenzwe hakiri kare.
Umukozi wa RIB ushinzwe ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi Jean Claude Ntirenganya yasabye abatuye Nyaruguru kwibuka ko baturiye umupaka w’u Rwanda n’Uburundi bityo ko nabo bugarijwe no kuba bashyirwa cyangwa bajya mu bucuruzi bw’abantu.
Kuri we, kumenya ko ibyo bintu bihari ngo byafasha mu kubyirinda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi nawe yunze muri iryo jambo avuga ko ari ngombwa ko abatuye Intara ayoboye baba maso, bagakora ibishoboka kugira ngo bakumire iryo curuzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.
RIB iri mu bukangurambaga yise ‘Uruhare rwa buri wese mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi.’