Kuri uyu wa Gatatu tariki 07, Mata, 2021 nibwo Abanyarwanda by’umwihariko n’Isi yose muri rusange bari butangira kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwahaye umuburo uwo ari we wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko yayigumana mu nda ye, ntayikwirakwize.
Byatangajwe na Dr Thierry B.Murangira uvugira ruriya rwego mu kiganiro yaraye ahaye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA.
Murangira avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari uburozi kuko iyo ihererekanyijwe iba icyaha ariko nacyo gishobora kuba intandaro y’ibindi byaha birimo kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abo bafitanye isano, imitungo yabo n’ibindi.
Nta gihe kinini gishize uru rwego rusabye Abanyarwanda ko mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuzirinda gukora icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bifitanye isano nabyo.
Ubutumwa bwa RIB yabucishije kuri video ngufi yanyujije ku mpuga zitandukanye ziganjemo izo ihuriraho n’itangazamakuru no kuri radio na televiziyo zitandukanye.
Imibare Taarifa yahawe n’uru rwego yerekana ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishimikiyeho byagabanutse mu myaka itatu ishize, ariko bikigaragara.
Iriya yerekana ko muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.
Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kugabanuka kwa biriya byaha kwatewe n’uko Leta yashyize ingamba mu guhana ababikora n’ubujyanama butangwa kugira ngo abantu babyirinde.
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko umugambi ari uko abantu babizibukira, bakabireka.
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano riteganywa mu Igazeti ya Leta No 25 yo muri Nzeri, 2018.