Urwego rw’Ubugenzacyaha rusaba abakoresha imbugankoranyambaga cyane cyane YouTube kwirinda gushyira abana ku karubanda bagamije kongera ababareba bityo bikabinjiriza amafaranga.
RIB ibitangaje nyuma y’uko hari urubuga rwa YouTube rwahaye ikiganiro umwana uhurutse kugaragara ahetse Se mu rwego rwo kubahiriza uyu mubyeyi we yari yamuhaye.
Byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Muri aka gace hari umugabo wahengereye umugore we adahari aha umwana we igihano cyo kumuzengurukana Umudugudu amuhetse ku bitugu.
Umwana we afite imyaka 12 y’amavuko mu gihe Se afite imyaka 42 y’amavuko.
Amakuru Taarifa yamenye avuga ko ibi byabaye ubwo Nyina w’uyu umwana atari ari mu rugo ariko akabwirwa ko babonye umugabo we ahetswe n’umwana we.
Imvano y’ubu burakari ni uko Se yaje asanga umwana we adahari kandi yari yamusigiye amafaranga.
Yaramubuze biramurakaza aho umwana atahiye iwabo, nibwo Se yamuhanishaga kumuheka.
Ifoto y’uyu mwana ahetse Se yaje gukwira ku mbugankoranyambaga itera abantu kubyibazaho.
N’ubwo ibyo yakoze bidakwiye kandi akaba agomba kubikurikiranwaho, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwo rugaya kandi rukihanangiriza abantu bakoresha YouTube kutandarika abana ku ka rubanda kuko ari abo kurendwa no kurengerwa.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Taarifa ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo guha umwana ibihano biremereye, ndetse ngo dosiye ye yamaze kugezwa mu bushinjacyaha.
Dr Murangira ati: “ Nyuma y’uko inkuru y’umugabo wahaye umwana we igihano cyo kumuheka isakaye mu binyamakuru, hari bamwe mu bantu bakoresha YouTube bagiye gukoresha gukoresha ikiganiro uwo mwana. Ibi ntabwo aribyo, ntabwo byubahirije uburenganzira bw’umwana. Abo babikora bihisha mu mutaka w’ubuvugizi, turabihanangiriza.”
Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko bidakwiye ko abana bakoreshwa muri ibyo bikorwa.
Yatanze urugero rw’urubuga rwitwa URUGENDO TV yakoresheje ikiganiro uriya mwana.
Umuvugizi wa RIB yagize ati: “ Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umwana ashorwa mu bikorwa nka biriya. Ubu nta buvugizi burimo, kuko uwakosheje uriya mwana amategeko aramukurikirana.”
Ubugenzacyaha buvuga ko ibyo ruriya rubuga rwakoze nta buvugizi burimo ahubwo ari ukumushyira ku ka rubanda.
Mu ntangiro z’uyu mwaka, Ubugenzacyaha bwihanangirije abantu bakoresha YouTube mu bikorwa bya kugwiza ababakurikira ariko bakabikora bakoresha abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa abandi bateye mu bwihariye.
RIB ivuga ko ibikorwa babakorerwa bitabereye ikiremwa muntu. Mubo uru rwego rwihanangirije icyo gihe harimo URUGENDO TV.
Ku rundi ruhande ariko, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ruzakomeza guhugura abaturage kugira ngo bareke gukora ibintu bitandukiriye amategeko.
Murangira ati: “Kwigisha ni uguhozaho, ariko hari igihe kigera abanze kumva bagakurikiranwa imbere y’amategeko.”
Yakomeje agira ati: “Imbuga nkoranyambaga zaje abantu bamwe batarasobanukirwa ibyo amategeko asaba abantu bazikoresha. Niyo mpamvu tugomba gukomeza kwigisha, kwihanangiriza. Uwinangiye kumva inana agirwa uwo we rwose aba azagezwa imbere y’ubutabera.”
Ubugenzacyaha busaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kumenya ko uburenganzira n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bahabwa n’Itegeko Nshinga ryanateganyije n’irengayobora; risaba ko ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru butagomba kubangamira ukurengera urubyiruko n’abana.”
Amakuru kandi avuga ko uriya mugabo wategetse umwana we kumuheka akamuzengurukana Umudugudu yemera icyaha kandi ngo ibyo yakoze biragayitse.