RIB Ivuga Ko Muvunyi Paul Akurikiranyweho ‘GUHIMBA SINYA’

Nyuma y’uko dusohoye inkuru ivuga ku iperereza twakoze ku cyatumye ubugenzacyaha bufunga umunyemari Paul Muvunyi, RIB yatubwiye ko akurikiranyweho guhimba sinya (signature, impapuro mpimbano) y’umwe mu bazungura kugira ngo abone kiriya kibanza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yatubwiye ko: “Paul Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho GUKORESHA INYANDIKO MPIMPANO, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

RIB ivuga ko nta sano icyaha imukurikiranyeho gifitanye n’amakimbirane ashingiye ku manza amaze mo imyaka aburana na Horizon  SOPYRWA LTD  n’Ingabo z’u Rwanda.

Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda  Land Management And Use Authority.

- Advertisement -

Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB  bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB  nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Muri iri perereza nibwo hari abandi bantu batatu bakekwaho uruhare, ubu bakaba bari kubikorerwaho iperereza.

Ku byerekeye (Rtd) Col. Eugene Ruzibiza, RIB yatubwiye ko akekwaho uruhare mu byo Muvunyi yakoze ari nabyo akurikiranyeho nk’icyaha.

Amakuru twari twahawe n’uko (Rtd)  Col Ruzibiza yarangiye Muvunyi buriya butaka.

Ikibanza giherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Gasura mu Karere ka Karongi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahinyuje ko nta sano iri hagati y’icyaha rumukurikiranyeho n’amakimbirane amazemo imyaka afitanye na Horizon SOPYRWA LTD.

Taarifa yabajije Espérance Mukamana uyobora Ikigo k’igihugu gishinzwe ubutaka uburyo bamenye ko mu nyandiko Muvunyi yabahaye harimo iziriho umukono w’impimbano.

Madamu Esperance Mukamana uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutakaYanze kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati: “Nta kintu twabatangariza tutaravugana na RIB kuko niyo ibitwemerera. Ni umufatanyabikorwa mu maperereza menshi dukora, buriya nibabitwemerera tuzabamenyesha.”

Kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2020 Dr. Murangira yatubwiye ko dosiye ya Muvunyi izagezwa mu bushinjacyaha bidatinze.

Ikibanza Paul Muvunyi avugwaho gutekenikira inyandiko yakiguze muri 2013, akigura Miliyoni 2 Frw.

Yakiguze n’umuryango urimo umusore witwa Félicien Kayishema[uyu arafunzwe] na mushiki we witwa Annonciate Mukangamije.

Giherereye mu  murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba.

Share This Article
1 Comment
  • Ushaka kukurya ntabura imboga akurisha. Yaraguze se ajya guhimba isinya muri Land? None se niba yarayihimbiye muri Land center abamugurishije ikibanza bajemo bate ?

Leave a Reply to Katsibwenene Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version