Burundi: Primus Na Amstel Byarabuze Icyaka Kiba Kinshi

Abaguzi bo mu Murwa mukuru w’Uburundi Gitega barataka kubura byeri za Primus na Amstel, abacuruzi bo bakavuga ko bahomba ku rwego rukomeye.

Abaguzi bavuga ko kubona byeri ari nko guhiga isaro mu mucanga.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko igihe kigeze ngo ubuyobozi bw’uruganda rukora biriya binyobwa rwerura rubwire abantu ikibazo gihari.

Abacuruzi bamwe bavuga ko ibura rya byeri riterwa ahanini n’ibura ry’iby’ibanze mu gukora ibinyobwa bisembuye.

- Kwmamaza -

Ibi byose biterwa n’ibura ry’amadolari ahagije ngo hatumizwe ibikoresho nkenerwa byo gukora ibinyobwa bisembuye.

Hari umucuruzi wo muri Gitega witwa Fabrice w’ahitwa Magarama wabwiye Burundi Iwacu ko iyo babajije abacuruzi ikibazo gihari bababwira ko nabo baheze mu gihirahiro, ko ntacyo babiziho.

Ku ruhande rw’abacuruzi, bo bababazwa n’uko babura imikorere ariko bakakwa imisoro nk’uko byari bimeze bagicuruza neza.

Bavuga ko n’amakaziye atakiza arimo byeri zuzuye kuko nke zihari baba bagomba kuzisaranganya.

Mu ikaziye ngo bashyiramo na Fanta kugira ngo itagenda icagase.

Abacuruzi bataka ko uko byeri zibura ari nako na burusheti zibura abazirya.

Ngo ihene ishobora kumara iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu itararangira ibi bigatera umujinya ba mucoma barimo uwitwa Egide ukorera ahitwa Nyamugari kuri 2e avenue.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version