Ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku byavugwaga ko Polisi yarashe abantu babiri bari baherutse gufatwa bakurikiranyweho kwica uwahoze ari noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Amakuru yaramutse avugwa ni ay’uko abakekwaho kwica uriya mukozi barashwe barapfa ubwo birukaga ngo bacike.
Bari bagiye kwerekana abo bakoranaga nk’ukp ACP Boniface Rukinga yabivuze.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yagize ati: “Amakuru akimenyekana ko Noteri yishwe, hakozwe iperereza dusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ubujura mu mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru”.
Asobanura ko ubwo bajyaga kwerekana abandi bakorana na bo muri iki gitondo, umwe ngo yagerageje kwiruka, umupolisi amwirukanseho undi na we ashaka guca mu kindi cyerekezo, babahagaritse baranga, biba ngombwa ko babarasa barapfa.
Polisi ivuga ko amakuru yavuye mu iperereza yerekana ko abo bantu bari baribye mu bice bitandukanye kandi barabifungiwe.
ACP Rutikanga avuga ko hari umwe muri bo wari warahawe igihano gisubitse, akaba yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Rutikanga avuga ko ibikorwa by’ubujura babikoraga bitwaje ibyuma, mbere yo bajya no muri ibyo bikorwa bakabanza gukora inama ku kabari kari ku Kinamba kuko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.
Taliki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Noteri Ndamyimana Elyse yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye kandi ngo yari ari kumwe n’abo mu muryango we.
Polisi yahise itangiza iperereza haza gufatwa abantu babiri bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abaturage kuzibukira ubujura, bagashaka uko bakora imirimo ibaha amafaranga mu buryo buciye mu mucyo.
Yaburiye n’abandi bajura ko bitinde bitebuke bazafatwa.