Yemye nta gihunga afite, Denis Kazungu yabwiye Urukiko ko yishe abo ubushinjacyaha bumushinja kuko bamuteye SIDA ku bushake. Icyakora Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko basanze nta ndwara ya SIDA yanduye.
Ubutumwa bwa RIB binyuze mu Muvugizi wayo buragira buti: “Gupimwa kwa Kazungu Denis, byakozwe mu rwego rw’iperereza. Agakoko gatera SIDA ni kimwe mu bizamini by’ubuzima yapimwe. Ibisubizo byaje bigaragaza ko nta gakoko gatera SIDA yarafite. Ibindi byazasuzumwa n’Urukiko.”
Kubera ko dosiye igera mu bushinjacyaha ivuye mu bugenzacyaha, nabwo[ubushinjacyaha] bukayigeza mu rukiko, niho RIB ihera ivuga ko ibindi bizasuzumwa n’urukiko.
Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Kazungu yabwiye ko ashaka ko yazaburanishwa mu mwiherero kuko ngo ibyo azavuga bitagombye gukurikiranwa n’itangazamakuru.
Umucamanza mukuru yamwibukije ko bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, agasa n’umubwira ko igihe cy’ibyo asaba kitaragera.
Ubwo yageraga ku rukiko Denis Kazungu yaje mu modoka ya RIB arinzwe cyane. Yari yambaye amapingu, ipantalo y’ikigina n’umupira w’amaboko magufi wirabura, yogoshe kandi ubona akeye.
Icyakora ubwo yasohokaga mu modoka ya RIB yari yipfutse ibiganza mu maso ariko abapolisi bamusaba kubimanura abantu bakamubona.
Kazungu Denis ukurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aregwa akavuga niba abyemera cyangwa abihakana, Kazungu yavuze ko abyemera.
Yemera ibyaha byo kwica abantu bagera ku icumi na babiri (12).
Urukiko rwanzuye ko isomwa ku mwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rizaba taliki 26 Nzeri, 2023 Saa Cyenda z’amanywa.
Abaturage bo mu Busanza muri Kanombe ya Kicukiro bari barasabye ko yazaburanira mu ruhame.
Yicaga Abana Akabarya: Ni Iki Gitera Abantu Kwica Abandi Umusubizo?