Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Ivuga Ko Nta SIDA Kazungu Yanduye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Ivuga Ko Nta SIDA Kazungu Yanduye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 September 2023 9:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Thierry B.Murangira
SHARE

Yemye nta gihunga afite, Denis Kazungu yabwiye Urukiko ko yishe abo ubushinjacyaha bumushinja kuko bamuteye SIDA ku bushake. Icyakora Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko basanze  nta ndwara ya SIDA yanduye.

Ubutumwa bwa RIB binyuze mu Muvugizi wayo buragira buti: “Gupimwa kwa Kazungu Denis, byakozwe mu rwego rw’iperereza. Agakoko gatera SIDA  ni kimwe mu bizamini by’ubuzima yapimwe. Ibisubizo byaje bigaragaza ko nta gakoko gatera SIDA yarafite. Ibindi byazasuzumwa n’Urukiko.”

Kubera ko dosiye igera mu bushinjacyaha ivuye  mu bugenzacyaha, nabwo[ubushinjacyaha] bukayigeza mu rukiko, niho RIB ihera ivuga ko ibindi bizasuzumwa n’urukiko.

Ubwo yitabaga urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, Kazungu yabwiye ko ashaka ko yazaburanishwa mu mwiherero kuko ngo ibyo azavuga bitagombye gukurikiranwa n’itangazamakuru.

Umucamanza mukuru yamwibukije ko bari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, agasa n’umubwira ko igihe cy’ibyo asaba kitaragera.

Ubwo yageraga ku rukiko Denis Kazungu yaje mu modoka ya RIB arinzwe cyane. Yari yambaye amapingu, ipantalo y’ikigina  n’umupira w’amaboko magufi wirabura, yogoshe kandi ubona akeye.

Icyakora ubwo yasohokaga mu modoka ya RIB yari yipfutse ibiganza mu maso ariko abapolisi bamusaba kubimanura abantu bakamubona.

Kazungu Denis ukurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Denis Kazungu

Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aregwa akavuga niba abyemera cyangwa abihakana, Kazungu yavuze ko abyemera.

Yemera ibyaha byo kwica abantu bagera ku icumi na babiri (12).

Urukiko rwanzuye ko isomwa ku mwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rizaba taliki 26 Nzeri, 2023 Saa Cyenda z’amanywa.

Abaturage bo mu Busanza muri Kanombe ya Kicukiro bari barasabye ko yazaburanira mu ruhame.

Yicaga Abana Akabarya: Ni Iki Gitera Abantu Kwica Abandi Umusubizo?

 

TAGGED:AbakobwafeaturedKazunguSIDAUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RURA Yemeye Ko ‘Yibye’ Abaturage Miliyoni Hafi 400
Next Article Umuyobozi W’Ishuri Arakekwaho Kunyereza Ibishyimbo By’Abana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?