RIB Na INTERPOL Barashaka Gukaza Imikoranire

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buherutse kugirana ibiganiro na Polisi mpuzamahanga, INTERPOL,  kugira ngo imikoranire ikazwe.

Ni ibiganiro byabereye mu Buhinde ahamaze iminsi habera Inama mpuzamahanga ya  Polisi zihurije hamwe zikora Polisi mpuzamahanga bita International Police, INTERPOL.

Ni inama yabaye ku nshuro ya 90.

Ku ruhande rw’u Rwanda, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga niwe wari uyoboye itsinda.

- Advertisement -

Hari n’umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinziwe abakozi n’ubutegetsi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Ingingo baganiriyeho harimo kurebwa uko abakozi bakongererwa ubumenyi mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha.

Birumvikana ko ibi bigendana no gushaka ibikoresho bizima kandi bigezweho kugira ngo intego igambiriwe igerweho nta nkomyi.

Ku ruhande rw’u Buhinde, ibiganiro byari bihagarariwe na Jaiswal Suboth Kumar, uyobora Urwego rw’u Buhinde rushinzwe ubugenzacyaha rwitwa Central Bureau of Investigation of India.

Si u Buhinde gusa u Rwanda rushaka gukorana mu bugenzacyaha mpuzamahanga, ahubwo RIB iherutse no kuganira n’abayobozi mu bugenzacyaha bw’u Bufaransa ngo harebwe uko habaho imikoranire ku rwego rwisumbuye.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, (Rtd) Col Jeannot Ruhunga aherutse kwakira Umujyanama mukuru muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda Mme Cassiopée Vienne ari kumwe na Col Laurent Lessafre ushinzwe ubujyanama muri iyi Ambasade.

Ibiganiro byabo byibanze k’uburyo bwo kunoza ubufatanye hagati y’Ubugenzacyaha bw’u Bufaransa n’ubw’u Rwanda.

Mu Bufaransa niho hari ikicaro cya Polisi mpuzamahanga, InterPol.

Uru rwego nirwo rushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu kugenza ibyaha byambukiranya imipaka.

Mu Rwanda Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, nirwo rufite ishami rya Polisi mpuzamahanga, InterPol, ruyoborwa na Antoine Ngarambe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version