RIB Ubwo Iheruka Kwa Dr Kayumba Yari Yagiye Gukora Iki?

Itangazo riherutse gusohorwa n’Ishyaka Rwanda Platform For Democracy Rya Dr Kayumba Christopher ryavugaga ko abakozi bane b’Urwego rw’Igihugu Rw’Ubugenzacyaha basatse iwe, ndetse  bajyana na  bamwe mubo bahasanze kubabaza.

Itangazo ririya shyaka ryageneye abanyamakuru rivuga ko urugo rwa Dr Kayumba Christopher rwasatswe na RIB mu rwego rwo gukurikirana ikirego Fiona Muthoni Ntarindwa yarugejejeho ko Dr Kayumba muri 2017 yigeze ‘gushaka kumufata ku ngufu’ bikanga.

RIB ivuga ko itasatse kwa Kayumba…

Dr Thierry B. Murangira kuri uyu wa Kabiri yabwiye Taarifa ko batasatse urugo rwa Dr Kayumba Christopher ahubwo ko bagiye gusura ahakorewe icyaha.

- Advertisement -

Yagize ati:  “ Ntabwo twagiye gusaka Kayumba ahubwo twagiye gusura aho batubwiye ko icyaha cyakorewe kugira ngo tubihuze n’ibyo batubwiye. Ni ibyo mu bugenzacyaha twita crime scene reconstruction.”

Dr Thierry . B Murangira

Dr Murangira yabwiye Taarifa ko bagiye kwa Dr Kayumba Christopher kugira ngo bagenzure niba ibyo uwabaregeye ko yageragejwe gufatwa na we[Kayumba] yababwiye bihuje n’uko kwa Kayumba hateye.

Avuga ko umuntu akubwiye ko bagiye kumufata akabiyaka akirukira mu muryango uri ahantu runaka, utahita ubyemera utabanje kujya kureba niba koko uwo muryango uhari.

Icy’uko RIB yatwaye abakozi benshi ba Kayumba Christopher, Dr Murangira avuga ko bajyanye umukozi umwe arabazwa nyuma arataha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version