Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yabwiye Abayobozi Ibyaha Abashakanye Bababarirana Imbere Y’Amategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Yabwiye Abayobozi Ibyaha Abashakanye Bababarirana Imbere Y’Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2023 8:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko umwe mu bashakanye ashobora kuza kuri station y’uru rwego akavuga ko ahaye imbabazi mugenzi we  bashakanye wari uhafungiye kubera ubushoreke, ubusambanyi cyangwa guta urugo.

RIB ivuga ko iyo bigenze gutyo, nta muntu ufite uburenganzira bwo kwimana izo mbabazi, yaba umuyobozi, umugenzacyaha, umushinjacyaha ndetse no mu rukiko ibyo byaha birababarirwa.

Ubugenzacyaha bwabwiye abayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi  ko ibyo ari byo byaha byonyine umwe mu bashakanye ashobora gusabira mugenzi we imbabazi akazihabwa niyo yaba yari hafi kwinjira muri gereza yambaye n’umwambaro w’iroza.

Umwe mu bahanga mu mategeko yabwiye Taarifa ko ubusanzwe hari ibintu byitwa ibyaha ari uko uwabikorewe yabiregeye.

Atanga urugero rw’ubushoreke, ubusambanyi cyangwa guta urugo bikozwe n’umwe mu bashakanye.

Abashakanye bavugwa aha ni abafitanye isezerano ry’’amategeko.

Ibyaha bivuzwe haruguru ngo biri mu byaha bikorerwa umuntu ku giti cye, bidakorerwa sosiyete bityo uwabikorewe niwe ushobora kubiregera cyangwa se agasaba ko uwabimukoreye ababarirwa ako kanya.

Ku byerekeye amahugurwa yahawe abayobozi bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, abayitabiriye babwiye itangazamakuru ko bumvise neza inyigisho bahawe n’ubugenzacyaha kandi bakemeza ko bazakomeza kuzishyira mu bikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge witwa Marthe Umugiraneza avuga ko azakorana n’abandi bayobozi kugera ku Mudugudu kugira ngo bakomeze guhugurana ku nyigisho bahawe kandi bazumvishe n’abaturage babo.

Ati: “Turashima ko RIB iba yatwegereye ikaduhugura mu by’amategeko ateganya kugira ngo tudatandukira mu byemezo dufata. Ubumenyi twahawe tuzakomeza kubuhuguraho bagenzi bacu kugira ngo dukumire ibyaha. Mbere y’uko ibyaha biba haba hari ibimenyetso bigaragaza ko ibintu biri kujya ahabi. Tuzashyira imbaraga mu gukumira ko ibintu byagera kure.”

Aha kandi ni ngombwa kumenya ko ibyaha bigira amoko.

Hari ibyaha bito, ibyaha binini, ibyaha bikomeye n’ibyaha ndengakamere( birimo na Jenoside).

Muri rusange habamo ibyaha bikorerwa umuntu ku giti cye, urugero nk’ibyo twavuze haruguru biba hagati y’abashakanye, hakaba n’ibyaha bikorerwa umuryango mugari w’abantu, urugero nk’ubwicanyi.

Abagenzacyaha ba RIB bamaze igihe mu bukangurambaga bafatanyijemo na UN Women mu kubwira  abayobozi mu nzego z’ibanze uko ibyaha bitahurwa, uko bikumirwa n’uburyo bwiza bwo kwandika no kumenyesha uru rwego amakuru y’ibanze ku byaha byakorewe aho bayobora.

Abayobozi babwiwe ko hari ibyaha abashakanye bafite ubushobozi bwo kubabarirana

Ubukangurambaga nk’ubu bwatangiye mu mwaka wa 2022 mu Ntara y’Uburasirazuba, ubu bukaba bukomereje mu Ntara y’Amajyepfo.

TAGGED:AbashakanyeAbayoboziAmajyepfoAmategekoRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Yavuze Impamvu Kaminuza Zikomeye Zashoye Mu Rwanda
Next Article Ubundi Bwicanyi Bukomeye Muri Amerika: Yishe 22 Abarashe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?