Umugabo witwa Jean de Dieu Ihorahabona yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho icyo rwise ‘ubufatanyacyaha’ ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano bifitanye isano n’icyaha Umwali Chantal( ni umugore w’umunyamakuru Théoneste Nsengimana) akekwaho.
Umwari Chantal yari aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ubwo yari ageze kuri iriya gereza iri mu Murenge wa Mageragere akurikiranyweho guhimba icyemezo cy’uko yipimishije COVID-19.
Kuri Twitter hari haherutse gutangarizwaho ko uriya mugore yafashwe ari kumwe n’umwana we muto.
Amakuru yavugaga ko uriya mubyeyi yafatiwe kuri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere agiye gusura umugabo we.
Taarifa yaje kumenya ko uriya mugore yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye Taarifa ko icyo cyaha akekwaho yagikoze ubwo yahinduraga ‘message’ ya RBC igaragaza ko umuntu yipimishije COVID-19.
Ngo iyo message yayerekanye ubwo yaragiye gusura ‘umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge’ izwi k’’izina rya Mageragere kandi nta COVID-19 yipimishije.
Umwari Chantal yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Kankurimba.
Hagati aho Ubugenzacyaha bwaje gufata Jean de Dieu Ihorahabona imikekaho ubufatanyacyaha mu cyaha Umwari aregwa.
Uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yihishahisha nyuma y’uko amaze kumenya ko Umwari Chantal yafashwe.
Ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa ko ubwo yafatwaga, Ihorahabona yemeye ko yagize uruhare mu guhindura ubutumwa butangwa na RBC ko runaka yipimishije COVID-19
Ibi kandi bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi n’ubufatanyacyaha buhanwa nk’uwakoze icyaha.
Ihorahabona afungiye kuri Station ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu gihe idosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha Ihorahabona akekwaho, amategeko ateganya ko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenga Frw 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano