Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafashe Ukekwaho Gufasha Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana Gukora Impapuro Mpimbano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Yafashe Ukekwaho Gufasha Umugore W’Umunyamakuru Nsengimana Gukora Impapuro Mpimbano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 November 2022 10:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa  Jean de Dieu Ihorahabona yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumukurikiranyeho icyo rwise ‘ubufatanyacyaha’ ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no  gukoresha inyandiko mpimbano bifitanye isano  n’icyaha Umwali Chantal( ni umugore w’umunyamakuru Théoneste Nsengimana)  akekwaho.

Umwari Chantal yari aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ubwo yari ageze kuri iriya gereza  iri mu Murenge wa Mageragere akurikiranyweho guhimba icyemezo cy’uko yipimishije COVID-19.

Kuri Twitter hari haherutse gutangarizwaho ko uriya mugore yafashwe ari kumwe n’umwana we muto.

Amakuru yavugaga ko uriya mubyeyi yafatiwe kuri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere agiye gusura umugabo we.

Taarifa yaje kumenya ko uriya mugore yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no  gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwabwiye Taarifa ko icyo cyaha akekwaho yagikoze ubwo yahinduraga ‘message’ ya RBC igaragaza ko umuntu yipimishije COVID-19.

Ngo iyo message yayerekanye  ubwo yaragiye gusura ‘umuntu ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge’ izwi k’’izina rya Mageragere kandi nta COVID-19 yipimishije.

Umwari Chantal yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Kankurimba.

Hagati aho Ubugenzacyaha bwaje gufata Jean de Dieu Ihorahabona imikekaho ubufatanyacyaha mu cyaha Umwari aregwa.

Ihorahabona Jean de Dieu

Uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yihishahisha nyuma y’uko amaze kumenya ko Umwari Chantal yafashwe.

Ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa ko ubwo yafatwaga, Ihorahabona yemeye ko yagize uruhare mu guhindura ubutumwa butangwa na RBC ko runaka yipimishije COVID-19

Ibi kandi  bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda kandi n’ubufatanyacyaha buhanwa nk’uwakoze icyaha.

Ihorahabona afungiye kuri Station ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu gihe idosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Iyo urukiko ruhamije umuntu ibyaha Ihorahabona akekwaho, amategeko ateganya ko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka  7 n’ihazabu  y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000  ariko atarenga  Frw 5,000,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

TAGGED:COVID-19featuredIhorahabonaMageragereNsengimanaNyarugengeRwandaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cardinal W’Umufaransa Yemeye Ko Yahohoteye Umukobwa W’Imyaka 14
Next Article Abagabo B’i Ngororero Baratabaza Kubera Gukubitwa N’Abagore Babo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?