Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafashe Umugore Ukekwaho Kwiba Abana Mu Bitaro Bya Masaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

RIB Yafashe Umugore Ukekwaho Kwiba Abana Mu Bitaro Bya Masaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2025 10:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe mu modoka zatwarwamo abakekwaho ibyaha
SHARE

Nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe n’umubyeyi wabyariye mu bitaro  bya Masaka, RIB yaperereje ifata umugore w’imyaka 36 ukekwaho gushimuta abana b’abandi abakuye muri ibi bitaro akabita abe.

Mu ijoro ryakeye nibwo uwo mugore yafashwe.

Taarifa Rwanda yamenye ko abagenzacyaha baraye bamusanze iwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, bamusangana undi mwana w’imyaka itanu bivugwa ko nawe yashimutiwe i Masaka, mu myaka itanu ishize.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko nyuma yo kuregerwa ko hari umwana wibwe, baperereje baza gusanga ubikora atuye muri Rwamagana.

Ukekwaho icyo cyaha witwa Florence Mukamana, bikavugwa ko yajyaga mu bitaro bya Masaka, akiyita umugiraneza uje gufasha ababyeyi bahabyariye bakabura ubwishyu ngo batahe, akabishyurira.

Nyuma yakurikizagaho kubagira inshuti ze, akabaherekeza akabageza mu ngo zabo ariko ntibirangirire aho.

Iyo itariki yo kujya gukingiza yageraga, yajyaga mu rugo rwa wa mubyeyi akamuherekeza gukingiza bagera imbere, akamugira inama y’uko yamuha uwo mwana akamwihutana kuri moto, hanyuma uwo mugore( Nyina w’umwana) we akamutegera igare.

Mu nzira bagenda, yahitaga abwira motari agakatana uwo mwana akamutahana.

Murangira yabwiye Taarifa ko umwana basanze mu rugo rw’uwo mugore yashimuswe mu myaka myinshi ishize kandi nta kirego icyo gihe cyatanzwe.

Dr. Thierry B.Murangira

Ati: “Ubu turi gukora iperereza ngo tumenye Nyina w’uyu mwana kuko icyo gihe nta muntu wigeze abitangaho ikirego”.

Mukamana uvugwaho iki cyaha ni umugore ufite abana bane yabyaye ku mugabo babanaga mbere.

Uwo babana ubu nta mwana bigeze babyarana, ariko nawe( umugabo) babanye afite abandi bana bane yabyaranye n’umugore bahoranye.

Murangira asanga bitangaje ukuntu umugabo abeshywa inshuro ebyiri ko umugore we yatwise akabyara, ntabone ko harimo ikinyoma, agasanga harimo kutita ku nshingano z’umugabo mu rugo rwe.

Ibyo byose avuga ko bigize ikintu cy’amayobera kandi ko ari ubwa mbere mu bugenzacyaha bahuye n’ikintu nk’icyo.

Avuga ko gushimuta abana kwari gusanzwe kumenyerewe ari ukwakorwaga n’abakozi bo mu rugo batwaraga abana ba ba nyirabuja kuko batabahemba neza.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ubugenzacyaha bwatubwiye ko umwana washimuswe hamwe na Nyina boherejwe kuri Isange One Stop ya Kacyiru ngo bitabweho.

Busaba abantu kugira amakenga, bakumva ko no mu bagiraneza hashobora kubonekamo abatekamutwe, gushishoza bikaba ibya buri wese.

Uwafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 151 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

TAGGED:AbanafeaturedGukingizaKwibaMasakaMurangiraRIBRwamaganaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyamamare Wema Sepetu Yakiriye Mu Mutima We Ko Atazigera Abyara
Next Article Amerika Mu Mugambi Wo Kwigarurira Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?