Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Abayoboke Bane Ba ADEPR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Yafunze Abayoboke Bane Ba ADEPR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2023 6:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abagabo bane barimo abapasiteri babiri, bose bakaba bakurikiranyweho impapuro mpimbano. Bose ni abayoboke b’itorero ADEPR.

Abo bafunzwe ni Pasiteri Frodouard Karamuka, Pasiteri Mazimpaka Olivier, umuvugabutumwa Ezechiel Rwamakuba n’Umukirisitu witwa Janvier Nubaha.

Bose bafashwe taliki ya 27, Ugushyingo, 2023, bacyekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.

Ubugenzacyaha buvuga ko ibyaha bakekwaho babikoze ubwo  bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’impimbano basaba ko UMUYOBOZI MUKURU w’Itorero rya ADEPR yeguzwa.

Mu ibazwa ry’ibanze, Rwamakuba ngo yiyemereye icyaha, avuga ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari Abakirisitu b’Itorero rya ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe bahakanye  kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.

Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikaba gifite ibihano biremereye.

Ngo biraremereye kuko ari igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati  ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 5.

Mu gihe iperereza rikomeje, abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

TAGGED:AbapasiteriADEPRfeaturedGufungwaImpapuroRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakiliya Ba Airtel Money Bahawe Ubundi Buryo Bwo Kunguka
Next Article Muhanga: Abagizi Ba Nabi Bishe Umukecuru Urubozo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?