RIB Yafunze Abayoboke Bane Ba ADEPR

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi abagabo bane barimo abapasiteri babiri, bose bakaba bakurikiranyweho impapuro mpimbano. Bose ni abayoboke b’itorero ADEPR.

Abo bafunzwe ni Pasiteri Frodouard Karamuka, Pasiteri Mazimpaka Olivier, umuvugabutumwa Ezechiel Rwamakuba n’Umukirisitu witwa Janvier Nubaha.

Bose bafashwe taliki ya 27, Ugushyingo, 2023, bacyekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.

Ubugenzacyaha buvuga ko ibyaha bakekwaho babikoze ubwo  bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’impimbano basaba ko UMUYOBOZI MUKURU w’Itorero rya ADEPR yeguzwa.

- Advertisement -

Mu ibazwa ry’ibanze, Rwamakuba ngo yiyemereye icyaha, avuga ko urwo rutonde rwa bamwe bivugwa ko ari Abakirisitu b’Itorero rya ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Frodouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa babajijwe bahakanye  kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize ibyaha.

Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubugenzacyaha busaba abantu kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikaba gifite ibihano biremereye.

Ngo biraremereye kuko ari igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati  ya miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 5.

Mu gihe iperereza rikomeje, abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version