RIB Yafunze Turahirwa Moses

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Turahirwa Moses mu myaka ishize wambikaga abakomeye imyenda yakorerwaga mu nzu y’imideli yitwa Moshions. RIB imukurikiranyeho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry avuga ko nyumay’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko iperereza kubyo akekwaho rikomeza ariko bigakorwa ‘afunzwe’.

Murangira avuga ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya giganga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.

Bivuze ko hari ibipimo bya gihanga byamufashweho hagamijwe kureba niba adakoresha ibiyobyabwenge.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane ubugenzacyaha bwari bwatumije Turahirwa ngo agire ibyo abusobanurira kubyo yari amaze iminsi atangaje by’uko yahinduye igitsina akaba yarabaye umugore kandi yari asanzwe ari umusore.

Yemezaga ko ari urupapuro yahawe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe abinjira n’abasohoka ariko uru rwego rwahakanye ibyo yavugaga.

Aho niho ubugenzacyaha bwahereye butangira gukurikirana iby’iyo nyandiko.

Hari kandi n’amakuru yavugaga ko anywa ibiyobyabwenge ndetse nawe[Turahirwa Moses] yigeze gutangaza ko yabyemerewe na Leta y’u Rwanda ngo ajye anywera urumogi mu mihanda y’i Kigali.

Turahirwa Moses yari amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru nyuma y’uko hagaragaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version