Turahirwa Moses Arashinjwa Impapuro Mpimbano

Uyu Munyarwanda umaze iminsi ari mu bavugwaho cyane mu itangazamakuru yitabye ubugenzacyaha ngo asobanure iby’inyandiko aherutse gusohora ivuga ko yabaye umugore kandi ko iyo nyandiko yayihawe n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’uru rwego ruvuga ko atari rwo rwahaye Turahirwa Moses iriya nyandiko, ibi bikaba ari byo bishobora kuba byatumye ubugenzacyaha bumutumiza ngo agire icyo abusobanurira kuri iyo nyandiko.

Uru rupapuro ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Ku ifoto iri ho iyo nyandiko, hari ho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.”

- Kwmamaza -

Ubigenekereje mu Kinyarwana wasanga bivuga ngo ‘kera kabaye birabaye, biremewe ku irangamuntu yanjye ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame’.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko Turahirwa yitabye RIB kugira ngo yisobanure ku nyandiko mpimbano.

Yagize ati: “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’abinjira n’abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Turahirwa muri urwo rwandiko rw’inzira yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, harimo ko avuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo.

Mu minsi ishize aherutse gutangaza ko Leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu(5), ariko kitarenze imyaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version