Mu Mudugudu wa Mirambi, Akagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango haraye havuzwe inkuru y’urupfu rw’umwana w’imyaka itatu wishwe azirikiwe amaboko imugongo( mu mugongo) uwamwishe amumanika mu bwiherero ngo bibabaze Nyina.
Intandaro y’urupfu rw’iyi nzirakarengane ni urwango umugabo yagiriye Nyina kubera ko uyu yari yarareze mu buyobozi uwo mugabo kuko yari yaramubonye yiba ihene z’ishuri riri hafi aho.
Uwibye ihene yaguriye undi muntu ngo azice uwo mwana mu rwego rwo kwihimura kuri Nyina.
Ubwo bagenzi bacu ba UMUSEKE bakorera mu Ruhango babazaga ubuyobozi bw’aka Karere niba hari icyo bwavuga kuri ayo makuru y’uko ubwo bwicanyi bwakozwe, bwasubije ko ntacyo bwabyemezaho.
Bwemeza ko hari abagabo babiri bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.
Umurambo w’uwo mwana warashyinguwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye ubwo inzego z’ibanze, iz’ubugenzacyaha na Polisi zageraga kuri uwo murambo.
Yavuze ko abahageze mbere basanze uwo mwana yapfuye, amakuru akavuga ko bamusanganye umugozi mu ijosi ndetse iruhande rwe hari imyenda ya Nyina.
Habarurema avuga ko kuri ubu umwana yashyinguwe, asaba umuryango we kwihangana ndetse awizeza ubutabera ku buryo ababikoze bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Agira inama buri wese kwirinda ibyaha.