Riderman Bamumennyeho Inzoga, Fireman Bamujugunyira Amafaranga

Abitabiriye igitaramo cyahuje abaraperi barindwi beretse Fireman ko bamukunda kurusha abandi bari bajuriye ku rubyiniro. Bamujugunyiye inoti nyinshi k’uburyo nyuma yazirundanyije azibaze asanga ni Frw 150,000.

Ntabwo Abanyarwanda bahembwa ayo mafaranga ku buri kwezi ari benshi.

Hari mu gitaramo cyateguwe na rumwe mu nganda zikorera inzoga mu Rwanda yaraye kibereye muri Parikingi ya Campo Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ku rubyiniro, Fireman yahahuriye n’abandi baraperi barimo ukomeye cyane mu Rwanda witwa Riderman.

- Advertisement -

Abandi ni , Bushali, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe na Zeo Trap.

Uwabanje ku rubyiniro ni uwitwa Logan Joe, uwaherutse abandi ni Bushali.

Undi muraperi weretswe ko akunzwe n’ubwo ari mushya ni Zoe Trap.

Yagiye ku rubyiniro yambaye inkweto zitukura, bivugwa ko yakodesheje Frw 80,000. Ni izo mu bwoko bwitwa MSCHF, mu magambo arambuye ni Miscellaneous Mischief.

Ni inkweto zikorerwa i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inkweto MSCHF

Umuraperi witwa Papa Cyangwe we yivanye ku rubyiniro nyuma yo kumva ko ibyuma bitavugaga neza.

Ku ruhande rwa Fireman, uyu mugabo yageze ku rubyiniro abamukunda bavuza akaruru.

Iminota yari yahawe yarangiye abafana be batabishaka, bamusaba kuhaguma, ari nako bamujugunyira amafaranga.

Baririmbaga bati: ‘Vayo Vayo’.

Fireman yabumviye, asaba ko yakongererwa iminota, ararapa arangije ababwira ko bagenzi be bo muri Tuff Gangs babatashya.

Yagize ati: “Mfite ubutumwa bwa bagenzi banjye Tuff Gang. Kuva ejo turatangira kubaha ibihangano bishya, tuzagarukana, mushonje muhishiwe”.

Riderman bamumenyeho inzoga z’ibyishimo…

Umuraperi Riderman yeretswe n’abafana be ko bamukunda ariko we ababwira ko kuba bamukunda bitabaha uburenganzira bwo kumumenaho inzoga.

Bamwe mu bafana be bamumennyeho amazi n’inzoga bigeze aho Riderman arabiyama.

Yababwiye ko umuntu agura inzoga ngo ayinywe, atayigurira kuyisuka ku muhanzi akunda.

Ati: “…Niba wishimye wimena inzoga yawe ku muhanzi cyangwa undi muntu, yinywe nicyo wayiguriye ubundi tubyinane..”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version