Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Riderman Bamumennyeho Inzoga, Fireman Bamujugunyira Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Riderman Bamumennyeho Inzoga, Fireman Bamujugunyira Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2023 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abitabiriye igitaramo cyahuje abaraperi barindwi beretse Fireman ko bamukunda kurusha abandi bari bajuriye ku rubyiniro. Bamujugunyiye inoti nyinshi k’uburyo nyuma yazirundanyije azibaze asanga ni Frw 150,000.

Ntabwo Abanyarwanda bahembwa ayo mafaranga ku buri kwezi ari benshi.

Hari mu gitaramo cyateguwe na rumwe mu nganda zikorera inzoga mu Rwanda yaraye kibereye muri Parikingi ya Campo Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ku rubyiniro, Fireman yahahuriye n’abandi baraperi barimo ukomeye cyane mu Rwanda witwa Riderman.

Abandi ni , Bushali, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe na Zeo Trap.

Uwabanje ku rubyiniro ni uwitwa Logan Joe, uwaherutse abandi ni Bushali.

Undi muraperi weretswe ko akunzwe n’ubwo ari mushya ni Zoe Trap.

Yagiye ku rubyiniro yambaye inkweto zitukura, bivugwa ko yakodesheje Frw 80,000. Ni izo mu bwoko bwitwa MSCHF, mu magambo arambuye ni Miscellaneous Mischief.

Ni inkweto zikorerwa i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Inkweto MSCHF

Umuraperi witwa Papa Cyangwe we yivanye ku rubyiniro nyuma yo kumva ko ibyuma bitavugaga neza.

Ku ruhande rwa Fireman, uyu mugabo yageze ku rubyiniro abamukunda bavuza akaruru.

Iminota yari yahawe yarangiye abafana be batabishaka, bamusaba kuhaguma, ari nako bamujugunyira amafaranga.

Baririmbaga bati: ‘Vayo Vayo’.

Fireman yabumviye, asaba ko yakongererwa iminota, ararapa arangije ababwira ko bagenzi be bo muri Tuff Gangs babatashya.

Yagize ati: “Mfite ubutumwa bwa bagenzi banjye Tuff Gang. Kuva ejo turatangira kubaha ibihangano bishya, tuzagarukana, mushonje muhishiwe”.

Riderman bamumenyeho inzoga z’ibyishimo…

Umuraperi Riderman yeretswe n’abafana be ko bamukunda ariko we ababwira ko kuba bamukunda bitabaha uburenganzira bwo kumumenaho inzoga.

Bamwe mu bafana be bamumennyeho amazi n’inzoga bigeze aho Riderman arabiyama.

Yababwiye ko umuntu agura inzoga ngo ayinywe, atayigurira kuyisuka ku muhanzi akunda.

Ati: “…Niba wishimye wimena inzoga yawe ku muhanzi cyangwa undi muntu, yinywe nicyo wayiguriye ubundi tubyinane..”

TAGGED:AbaraperiAmafarangaFiremanInzogaRiderman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kurinda Abakobwa Cancer Y’Inkondo Y’Umura Bikwiye Kugera Kuri Bose- Jeannette Kagame
Next Article Gicumbi: Umugambi Wo Kugurisha Moto Yabandi Wabapfubanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?