Rishi Sunak Wayoboye Ubwongereza Yahawe Inshingano Muri Banki

Rishi Sunak wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yahawe inshingano zo kuba Umujyanama mu bukungu bw’ibihugu by’isi muri Banki ikomeye muri Amerika yitwa Goldman Sachs.

Iyo Banki iba muri Manhattan muri New York, ikaba Banki ya Kabiri ikomeye ku isi.

Umwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza yawuvuyeho mu mwaka wa 2024 hari muri Nyakanga, hari hashize imyaka ibiri agiye kuri uyu mwanya.

Icyakora yigeze kuba umukozi muri iyi Banki ashinzwe gusesengura ibibera muri Banki hari mu mwaka wa 2000.

Umuyobozi mukuru wa Banki Goldman Sachs witwa David Solomon avuga ko yishimiye kongera kwakira Sunak mu itsinda rikorera muri iriya Banki.

Umushahara Sunak azahembwa uzajya mu kigo cy’ubugiraneza yashinze yise Richmond Project, akaba agifatanyije n’umugore we Akshata Murty, intego yacyo ikaba iyo guteza imbere gusoma no kwandika mu Bwongereza.

Ntiyemerewe kandi kuzakorana n’abantu bakomeye yahoze akorana nabo ubwo yari Minisitiri w’Intebe cyangwa se ngo aganire naza Guverinoma z’ibihugu ku mikorere ya Banki.

Ubwo yari Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yari ashyigikiye amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ku byerekeye abimukira, amasezerano yaje guteshwa agaciro na Guverinoma yasimbuye iyo we na bagenzi be bayoboraga y’abo bita Conservatives.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto