Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RNP, RIB…Inzego Zaburiye Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

RNP, RIB…Inzego Zaburiye Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2025 9:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda baburiye abantu bose, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitwaje ikoranabuhanga.

Ni ubutumwa RIB yacishije kuri X na Polisi ibucishaho ariko yo inabucisha kuri Radio Rwanda kugira ngo bugere no kubadakoresha murandasi.

Izi nzego zivuga ko uzitwikira ikoranabuhanga agapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa agashinyagurira uwayirokotse mu buryo ubwo ari bwo bwose zizamushaka kandi zimufate byanga bikunda.

Kuri X, RIB yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufata ingamba zo kugira ngo bitazasubira ari inshingano ya buri wese.

Iti: “…Kubera izi mpamvu rero, RIB iributsa abantu bose kwirinda ibyaha bikurikira: kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gpfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzimya cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga we avuga ko urwego akorera rwamaze gufata ingamba, rufatanyije n’izindi zirimo n’iz’ibanze, zo kuvumbura no gukumira abashaka gukora ibyaha bijyanye no guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa #RIB yageneye abaturarwanda muri iki gihe cyo #Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.#Kwibuka31#TwibukeTwiyubaka pic.twitter.com/UzeBb4tGxF

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 6, 2025

Yijeje abantu bose ko ahantu hose hazabera ibikorwa byo kwibuka abapolisi bazaba bahari.

Urubyiruko rwahawe umuburo wihariye kuko rukunze kwitwara nk’aho ntacyabaye.

Rutikanga abwira abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwiye kwigengesera, bakabanza ‘gushungura neza’ ibyo bazitambutsaho.

Ati: “Izi mbuga nkoranyambaga ziriho abantu benshi bavutse inyuma ya 1994 batazi aya mateka ngo bayumve neza. Naboneragaho kubabwira ko bagomba kwitondera ibyo bandika n’ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.”

Yabagiriye inama yo kubanza kugisha inama mbere yo kwandika no gutambutsa ibintu byabo ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 07, Mata, 2025 u Rwanda n’amahanga baribuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ni yo yabaye iya nyuma mu Kinyejana cya 20, iza ikurikiye iyakorewe Abayahudi bari batuye mu Burayi yabaye hagati ya 1933 na 1945, ihitana abantu miliyoni esheshatu ni ukuvuga abantu bajya kungana n’abatuye Israel muri iki gihe kuko imibare ya Banki y’isi yo mu mwaka wa 2023 yerekana ko iki gihugu cyari gituwe n’abantu Miliyoni  9.757.

Abayoboke b’ishyaka ry’Abanazi rya Hitler nibo bayikoze.

Izindi zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ni iyakorewe Abanya Armenia yabaye hagati ya 1915 n’umwaka wa 1923, ihitana abantu Miliyoni 1.

Yakozwe n’abayoboraga ubwami bw’abami bwa Ottoman, ni muri Turikiya y’ubu.

Hari kandi Jenoside yakorewe abo muri Cambodge ikozwe n’abo mu ishyaka Khmer Rouge ihitana abantu Miliyoni ebyiri, hari hagati ya 1975 na 1979.

Mu mwaka wa 1995 hari indi yabaye ikorerwa abo muri Bosnia yibasira Abayisilamu babaga ahitwa Srebrenica.

TAGGED:featuredGuhakanaImbugaJenosideKwibukaNkoranyambagaPolisiRIBRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihugu 50 Biraganira Na Trump Ngo Yisubireho Ku Misoro Yashyizeho
Next Article Hamas Iti: “ Israel Imenye Ko Tugifite Imbaraga Nyinshi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?