Rome: Papa Azatorwa N’Aba Cardinals 130

Batora bamaze gusoma amateka ya buri wese mu ba cardinal.

Tariki 07, Gicurasi, 2025 nibwo muri Chapelle Sistine hazabera amatora ya Papa uzasimbura Francis uherutse kwitaba Imana. Ni ubwa mbere hazatora aba Cardinals 133 kuko bari basanzwe batora ari abantu 120.

Vaticans News yanditse ko hamaze kwemezwa ko hazatora aba Cardinals 133.

Itegeko Nhinga rigenga uko batora Papa risanzwe ryemeza ko aba Cardinals 120 ari bo batora, iryo tegeko baryita Apostolic Constitution Universi Dominici Gregis (UDG).

Tariki 01, Ukwakira, 1975 nibwo Papa Paul VI yemeje ko aba cardinals 120 ari bo bagomba kujya bicarana bakaganira kandi bakemeranya kuri Papa.

- Kwmamaza -

Mbere ye byari byarekmwje ko abo ba Cardinals bari bagomba gutora Papa, bikaba byari byaremejwe mu mwaka wa 1969, bakaba bari 134.

Kuri uyu wa Gatandatu hari amashusho yashyizwe ku mugaragaro agaragaza abafundi b’i Vatican bari kumanika igikoresho kizazamukiramo umwotsi ugaragaza niba Papa yatowe cyangwa byanze.

Papa yemezwa ari uko atowe n’aba Cardinals 89 mu baba bitabiriye itora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto