Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rotary Club Rwanda Irashaka Gukorera Muri Buri Karere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rotary Club Rwanda Irashaka Gukorera Muri Buri Karere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2024 7:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abayobozi ba Rotary Club mu Rwanda
SHARE

Umuryango mpuzamahanga w’abagiraneza witwa Rotary Club Rwanda uvuga ko imwe mu ntego z’abawugize ari uko muri buri Karere ku Rwanda haba Rotary.

Ni intego umwe mu bayobozi bakuru b’uyu muryango witwa Dr. Jean Baptiste Habyarimana yavuze ko iri muzo bashyiramo imbaraga muri iki gihe.

Yabivugiye mu kiganiro abayobozi ba Rotary Club ku rwego rw’igihugu bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Mbere kibanze ku muhati uyu muryango washyize mu guhangana no kurimbura imbasa.

Imbasa ni indwara bivugwa ko yacitse mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1993.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ayo makuru yemejwe kandi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO.

Ubuyobozi bwa Rotary Club buvuga ko bwafashije Leta y’u Rwanda guhangana n’imbasa binyuze mu bukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi gukingiza iyi ndwara iri mu zica cyangwa zikamugaza bya burundu uwo zafashe.

Dr. Muderevu Alexis avuga ko intego ya Rotary Club ari uko buri mwana uvutse akingirwa.

Uretse gukingira abana, avuga ko indi ntego ikomeye ari gukomeza kuba maso-ibyo yise surveillance- bigakorwa hagamijwe ko ababyeyi bibagiwe gukingiza abana babyibutswa kandi hakirindwa ibintu byose byatuma imbasa yegura umutwe.

Atanga impamvu abona ko zatuma iriya ndwara yongera kugaruka zirimo urujya n’uruza rw’abantu rwambukiranya imipaka.

- Advertisement -

Mu kwirinda icyo kibazo, Alexis avuga ko ari ngombwa ko ku mipaka haba igenzura.

Muderevu ati: “ …Kandi hakongera hakabaho surveillance kugira ngo iyo ndwara yo kuzongera kugaruka. Hari uburyo bushobora gutuma iyo ndwara ishobora kugaruka harimo n’urujya n’uruza rw’abantu baturuka aho iri. Ibyo rero bituma igihugu gikomeza kuba maso kikabikumira, kikaba kiteguye kugira ngo abo bose babone urukingo”.

Uyu muganga ubaga abarwayi b’indembe avuga ko gukomeza kureba urujya n’uruza bituma abashinzwe iby’ubuzima bamenya niba nta muntu wambukanye virusi ngo atanduza Abanyarwanda.

Dr. Jean Baptiste Habyarimana wigeze kuyobora Rotary Club Mont Jali, akaba yarakoze n’inshingano zitandukanye harimo no kuyobora Ibitaro bya Faysal avuga ko Rotary Club ari umuryango mugari ariko ukeneye kwaguka kurusha ho.

Avuga ko imwe mu ntego bafite ari uko wagukira muri buri Karere k’u Rwanda.

Habyarimana avuga ko kugeza ubu hari imiryango 12 ya Rotary Club hirya no hino mu Rwanda, ariko akemeza ko ari ngombwa ko yaguka ikagera n’ahandi hasigaye.

Avuga ko ibyo biramutse bibaye, byaba Rotary Club Rwanda amahirwe yo kwitwa ‘District’ ku buryo byayiha ubundi bushobozi mu gufata ibyemezo no kwiteza imbere.

Jean Baptiste Habyarimana-uri mu kiruhuko cy’izabukuru- asaba urubyiruko kwinjira muri uyu muryango w’abagiraneza kuko ufitiye benshi akamaro.

Kuba umunyamuryango wa Rotary Club bisaba byinshi ariko-nk’uko ushinzwe itumanaho muriwo witwa Birungi Paul Masterjerb abivuga- icy’ibanze ni umutima w’urukundo.

Asaba abari bo bose bumva bafitemo umutima wo gukunda bagenzi babo kwegera Rotary bakabaza ibindi bisabwa ngo bifatanye n’abayisanzwemo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, rivuga ko ibihugu bibiri bikirimo imbasa ari Afghanistan na Pakistan.

Buri Taliki 24, Ukwakira, buri mwaka isi yizihiza umunsi wo kurandura imbasa.

Imwe mu mpamvu itera iyi ndwara imugaza abo yafashe ni umwanda abantu bata ku misozi, bakahituma, bigatuma uwo mwanda ugera henshi bityo abana bakaba bayirwara binyuze mu gutamira iyo myanda.

Ifata cyane cyane mu ruti rw’umugongo, ikanegekaza imitsi ikoresha imikaya, bityo ingingo  cyane cyane amaguru n’amaboko zikazahara.

Ubwo Rotary yatangiraga  umushinga wo gufasha isi guhangana n’imbasa, yahawe arenga miliyari $ 5.

Uwo mushinga wagejejwe ku Umuryango w’Abibumbye n’ikigo Bill& Melinda Gates Foundation bafatanya gutanga ayo mafaranga.

Rotary Club Rwanda ni ishami rya Rotary International. Ku rwego rw’isi uyu ni umwe mu miryango migari kurusha indi yose kuko ugizwe na clubs  46,000 zigizwe n’abantu miliyoni 1.4

Ni umuryango utari uwa Leta, ukorera hirya no hino ku isi, uharanira amahoro, gufasha abandi bikoranywe umutima ukunze, uharanira ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro zikunzwe henshi ku isi.

Yashinzwe bwa mbere ku isi na Paul.P Harris, hari mu mwaka wa 1905, ubu imyaka ibaye 119.

Ku rwego rw’isi Rotary International iyoborwa na Stephanie Urchick.

Stephanie Urchick.
TAGGED:AbagiranezaClubfeaturedHabyarimanaImbasaRotaryUbugiranezaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiti Miliyoni 65 Bigiye Guterwa Hirya No Hino Mu Rwanda
Next Article Fireman Yashyize Umuziki We Ku Rundi Rwego
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?