RSSB Igiye Kujya Imenyesha Umukozi Ko Atazigamirwa

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko mu gihe kiri imbere bugiye gutangiza uburyo bwo kumenyesha umukozi ko atazigamiwe bityo ahaguruke abiharanire.

Ni mu rwego rwo gufasha n’abakoresha ahari icyuho mu micungire y’abakozi babo kugira ngo bakosore iki kintu.

Urwego rw’ubwiteganyirize ruvuga ko kuba RSSB yarashyizeho urubuga abakozi bashobora kujyaho bakareba niba batangirwa imisanzu hari icyo byongereye, ugereranyije na mbere y’uko rushyirwaho, ariko haracyagaragara imbogamizi kuri bamwe mu bakoresha batayitangira abakozi.

Ikoranabuhanga rya RSSB rizajya riha umukozi amakuru y’uko yazigamiwe cyangwa atazigamiwe, abone uko yaharanira ubwo burenganzira bwe.

- Advertisement -

Itegeko ry’umurimo rigena ko umukozi umaze igihe kingana n’iminsi 90 mu kazi kuzamura akora akazi, umukoresha ategetswe kumutangira imisanzu muri RSSB kuko biba ari uburenganzira bwe.

Nubwo bimeze bityo ariko si ko hose byubahirizwa, kubera ko hari n’abakozi bashobora kumara imyaka irenga itanu mu kigo nta masezerano y’akazi, batanatangirwa imisanzu muri RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Régis Rugemanshuro avuga ko hari uburyo buri kugeragezwa buzafasha abakozi kumenya niba batangiwe imisanzu ya RSSB.

Iyo nayo ni sisiteme bise ISHEMA.

Ati: “Hari sisiteme yitwa ‘Ishema’ irimo irageragezwa aho imisanzu yose ya RSSB izajya itangirwa rimwe, nta mukoresha uzajya abasha gutangira umukozi umwe ngo areke undi, utujuje lisite yose y’abakozi watanze, iyo lisite ntihoka, ukabatangira kandi byose, niba uri muri RAMA, ugatanga Pansiyo, ugatanga ibigenerwa umukozi byose ndetse na RRA. Ntabwo ushobora kuvanamo umwe ngo ugiye gutangira abandi, ntibishoboka”.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Régis Hitimana avuga ko hari aho usanga abakoresha bamwe batangira imisanzu abakozi bakirengagiza abandi.

Ikindi ni uko hari aho usanga n’abo bishyiriwe batishyurirwa igihe cyose.

Hitimama ati: “Buriya umukoresha agomba gutanga ibyo ategekwa n’itegeko ariko agomba no gutanga n’inyugu z’ubukererwe. Iyo umuhaye amakuru tubikoraho kandi mukabigiramo inyungu, kuko umusanzu w’umuntu arawubona, na wa mukoresha bigatuma n’abandi abatangira”.

Hamwe muri henshi hakiri ikibazo ni uguteganyiriza abakora mu  bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iby’amahoteli n’inganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version