Rubavu: Abishwe N’Ikamyo Harimo Abafitanye Isano Bavaga Gusenga

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Superintendent of Polife (SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa Rwanda ko impanuka yabereye mu Murenge wa Gisenyi muri Rubavu yahitanye abantu 11 barimo abo mu muryango umwe.

Abenshi mubo yishe bari bavuye gusengera muri rumwe mu nsengero ziri muri Gisenyi batashye mu Murenge wa Rugerero.

Hari amakuru avuga ko mu bapfuye harimo umugabo n’abana be batatu bari bavuye gusenga basize Nyina mu rugo.

Mu bapfuye harimo umwe wagendaga n’amaguru igikontineri kimwikubitaho hakurya y’umuhanda.

SP Twajamahoro ati: ” Bari bavuye gusenga igikontineri cy’inyuma kicomoka ku cy’imbere gihitana abantu 11 barimo abari bavuye gusenga mu Murenge wa Gisenyi batashye mu Murenge wa Rugerero.”

Iyo mpanuka kandi yishe uwari kuri moto yisha n’abana bato.

Twajamahoro avuga ko iperereza ry’ako kanya ryerekanye ko icyateye iriya mpanuka ari ukutaringaniza umuvuduko kubera icyo yise ‘ imiterere y’umuhanda’

Avuga ko iyo mpanuka yabereye ahantu hamanuka cyane uretse ahari Ibiro by’ubuyobozi bw’ingabo mu Burengerazuba bwa Diviziyo ya Gatanu.

Iyo kamyo ifite pulake ya Kenya yari ipakiye irangi muri kontineri zombi.

Umushoferi wari uyitwaye ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu kuko ari kwa muganga kubera gukomereka cyane.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *