Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Abuzukuru Ba Shitani Bishe Umugore Wari Uvuye Guhaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Rubavu: Abuzukuru Ba Shitani Bishe Umugore Wari Uvuye Guhaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2024 1:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uwo mugore w’imyaka 34 y’amavuko yitwaga Niyokwiringirwa Sifa akaba yari atuye mu Mudugudu wa Gabiro,  Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu. Abo bazukuru ba Shitani bamuteye icyuma kiramuhitana.

Byabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 12, Werurwe, 2024 mu masaha y’umugoroba ubwo bamusakizaga ageze imbere y’igipangu avuye guhaha.

Abo bagizi ba nabi bamushikuje telefoni yari afite agerageza kwirwanaho nibwo bamuterega icyuma mu gituza bimuviramo urupfu.

Nyuma y’uko bibaye hatangiye umukwabo wakozwe na Polisi uza gufatirwamo abantu bane bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Umuturage w’aho ubwo bugizi bwa nabi bwabereye yabwiye itangazamakuru ko uriya mubyeyi yaguye kwa muganga ubwo bari bamujyanye yo ngo berebe ko bamutabara.

Avuga ko abantu bagiye kumva bumva induru ziravuze.

Ati: “…Ubwo twumvaga induru zivuga bavuga ngo abuzukuru bahitanye umuntu nanjye naje mpuruye nsanga barimo kumujyana kwa muganga nuko baza kutubwira ko yapfuye. Hano nta mutekano dufite kuko usanga twikandagira kubera ibisambo biturembeje”.

Undi muturage witwa André Sebatware we ashinja ubuyobozi kujenjekera abo bantu biyise ‘Abuzuku ba Shitani’

Abo buzukuru bakuye abantu umutima ku buryo uzi ubwenge ataha kare.

Ati: “…Nk’ejo bundi twafashe umwuzukuru wayogoje hano tubajyana kuri polisi n’ibintu basahuye mu ngo eshatu bukeye dusanga babarekuye. Ubwo rero iyo utamugendeye kure ngo utahe kare muramutse muhuye,  yaguhitana.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi nawe yemereye itangazamakuru iby’iyo nkuru, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego hatangijwe iperereza kugira ngo abantu bose bakekwaho uruhare urwo ari rwo rwose  bafatwe.

Abo buzukuru ba shitani bamaze igihe baraciye ibintu muri Rubavu ku buryo na Visi Perezida wa  Sena Espérance Nyirasafari nawe aherutse gusaba inzego zose guhagurukira abo buzukuru ba sekibi bakuye abantu b’i Rubavu( ari naho akomoka) umutima.

TAGGED:AbuzukurufeaturedIcyumaRubavuUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Diamond Yahagaritse Ubukwe Ku Munota Wa Nyuma
Next Article Urukiko Rukuru Rwanze Ikifuzo Cya Ingabire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?