Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Amabandi Yafunze Umuhanda Polisi Irayarasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rubavu: Amabandi Yafunze Umuhanda Polisi Irayarasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 May 2024 12:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Gitsimbi Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage SEDO yarashwe akaguru umupolisi amwitiranyije n’umujura ubwo yari afatanyije nayo kuhabavana.

Sedo yitwa Bibutsuhoze Pio.

Abaturage bahamya ko Bibutsuhoze Pio yahagurutse mu Murenge wa Rubavu aho akorera mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m) agana mu Murenge wa Nyamyumba aho yari atabaye inshuti yagize ibyago.

Yageze i Buruseli (ni kamwe mu gace two muri Rubavu) ari kumwe n’umumotari wari umutwaye babwirwa ko badashobora gutambuka kuko imbere hari hari amabandi yafunze umuhanda.

We na motari bigiriye inama yo gusubira inyuma bakitabaza abapolisi bari baciyeho bari mu kazi.

Babazanye bahageze bacakirana n’amabandi yari yafunze umuhanda, umupolisi wari utabaye ashatse kurasa ibandi ryarwanaga na SEDO Pio Bibutsuhoze aba ari we isasu rifata akaguru.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UMUSEKE ko aya makuru avuga ko Bibutsuhoze Pio yakomerekejwe n’isasu rya Polisi ari byo ariko iperereza ryatangiye.

Ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi kandi iperereza rirakomeje”.

ACP Rutikanga avuga ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, Polisi ibafite kandi ko iperereza rigikomeje ku buryo hari n’abandi bashobora gufatwa.

Ahumuriza abaturage abizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso kandi ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe bigakomeza kuranga imikoranire y’abaturage na Polisi.

Batatu muri abo bajura bafashwe n’aho SEDO Bibutsuhoze Pio yajyanywe mu bitaro bya Gisenyi.

TAGGED:AmabandifeaturedPolisiRubavuSEDOUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa RBC Atanga Inama Z’Uburyo Ubushakashatsi Bwanozwa
Next Article Elon Musk Arashaka Uwamurangira Ikindi Kigo Agura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

You Might Also Like

Ubukungu

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?