Rubavu: Bafatanywe Imifuka Ibiri YUZUYE Urumogi

Bisa n’aho guca urumogi muri Rubavu ari urugamba rukomeye kubera ko nta kwezi gushira muri aka karere hadafatiwe abantu batunda cyangwa barukwirakwiza. Nk’ubu hashize iminsi ibiri mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Murambi hafatiwe abagabo babiri bafite imifuka ibiri yuzuye urumogi

Polisi y’u Rwanda ivuga ko abarufatanywe bari bagiye kurukwiza mu baturage.

Abafashwe ni uwitwa  Bizimana Saiba Pascal ufite imyaka 55 y’amavuko na Munyandamutsa Augustin w’imyaka 41.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y ‘i Burengerazuba avuga ko  bariya bagabo bafashwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo bari barushyiriye abakiliya.

- Advertisement -

Ati: “Twari dufite amakuru ko Bizimana [ari] umucuruzi w’ibiyobyabwenge wabyinjzaga mu Rwanda, abikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akabihisha ku biraro by’inka ze biherereye mu mudugudu wa Rwangara.”

Ngo ku wa Gatanu nibwo bahamagawe n’umuturage ababwira ko we Bizimana n’umukozi we bashyiriye abakiliya urumogi.

Polisi yahise itangatanga irabafata ibasanga udupfunyika udupfunyika 6,000 tw’urumogi.

Hamwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Polisi ikangurira abaturage kwirinda gucuruza ibiyobyabwenge, ahubwo bagashaka imirimo yemewe n’amategeko bakora.

Yashimiye abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, avuga ko ahanini ari byo ntandaro y’ibindi byaha nko kwiba, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi bitandukanye.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version