Ubuyobozi Bwa APR FC Bwasobanuye Impamvu Z’Ihagarikwa Rya Adil

 Ubuyobozi bwa APR FC  buherutse gukoresha inama abakinnyi n’abandi bakozi bakuru muri iyi kipe bubabwira impamvu zatumye umutoza Adil hamwe na Kapiteni Djabel Manishimye bahagarikwa.

Lt Gen Mubalakh Muganga yagize ati: “Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire n’ibyo akosora mbere y’uko azagarurwa mu kazi.”

Gen Muganga yavuze ko ubusanzwe iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyobora ubabere urugero rwiza.

Yavuze ko Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose.

- Advertisement -

Yavuze ko  ibyo APR FC itari byihanganira.

Uko bigaragara umutoza hamwe na kapiteni Adil bahagariswe kubera imyitwarire idakwiye.

Abatoza bungirije basigaranye inshingano zo gutoza ikipe bibukijwe n’umuyobozi mukuru ko urugamba rwo gutwara ibikombe rugikomeje.

Yabibukije ko hari n’umukino w’ikirarane na Police FC kuri uyu wa mbere.

Abari mu nama bahawe umwanya ngo batambutse ibitekerezo byabo.

Uwa mbere watanze igitekerezo ni umutoza wungirije wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe Ben Moussa, ashimira ubuyobozi ku nama nziza bwabagiriye.

Amakuru dukesha urubuga rwa APR avuga ko umuyobozi w’ikipe yongeye kwibutsa abari mu nama amateka n’icyerekezo by’ikipe y’ingabo z’igihugu, anasobanura impamvu batabona umutoza mukuru muri iyo nama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version