Ubwo abafundi basizaga ahagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mudugudu wa Mareru, Akagari ka Nyamirago, mu Murenge wa Kanzenze muri Rubavu, bahabonye igisasu cya grenade.
Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki 10, Mata, 2023 ahagana saa saba z’amanywa.
Uru rwibutso ruri ahitwa Bigogwe.
Amakuru yatangajwe na bagenzi bacu ba UMUSEKE, avuga ko kiriya gisasu cyabonywe bwa mbere n’abantu batundaga amabuye azakoreshwa mu kubaka urwo rwibutso.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze witwa Nkurunziza Faustin nawe yahamije ukuri kw’ayo makuru.
Yagize ati: “ Ubwo bari bari gucukura amabuye kugira ngo basize neza ikibanza habonetse grenade. Twahamagaye inzego zibishinzwe kugira ngo zize kuyikuraho mu buryo bw’umutekano, ubu nibo dutegereje.”
Avuga ko nyuma yo kuyibona, bahise bashyira ikimenyetso aho bayisanze, kikaba ari icyo kuburira abantu ko aho hantu hari kabutindi, bakwiye kwirinda kuhegera.
Nkurunziza yirinze kwemeza igihe iyo grenade yaba yarahashyiriwe.
Yasabye abaturage b’Umurenge ayoboye kujya bamenyesha inzego zibishinzwe igihe cyose babonye ikintu kidasanzwe harimo na grenades.
Ngo bizabarinda urupfu cyangwa ubumuga bukomotse kuri icyo kintu giteje akaga.