Ibihugu Kigize Ikitwa BRICS Bifite Umutungo Uruta Uw’Ibigize G7

Ibihugu Bya G7 byari bisanzwe biyobora isi mu rwego rw’ubukungu biri kuvanwa kuri uyu mwanya n’ibigize irindi tsinda bita BRICS.

Umutungo w’abaturage b’u Bushinwa, Brazil, u Burusiya, u Buhinde n’Afurika y’epfo uruta uw’abatuye Amerika, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Amafaranga abatuye mu bihugu bigize BRICS binjiza ku mwaka ungana na 31.5%, n’aho uwa G7 ukaba ungana na 30.7% nk’uko ikigo kitwa Acorn Macro Consulting cyo mu Bwongereza kibyemeza.

Umuhanga wo muri iki kigo witwa  Richard Dias avuga ko imibare bakora igaragaza ko ikinyuranyo hagati y’ayo matsinda kizakomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Ubukungu bw’u Bushinwa nibwo butuma ibihugu biri mu itsinda buyoboye bikomeza kuzamura ubunini by’ubukungu bwabyo.

Kugeza ubu kandi u Bushinwa nibwo bufite ubukungu bwagutse kurusha Amerika n’ubwo harebwe ubukungu bw’umuturage wa buri gihugu, bigaragara ko Abanyamerika  ari abakire kurusha Abashinwa.

Umusaruro mbumbe w’u Bushinwa kugeza ubu ubarirwa kuri Tiriyari $30 n’aho uwa Amerika ukaba ungana na Tiriyari $25.

Ikintu abahanga mu by’ubukungu ku isi bari gukurikiranira hafi ni uko ibihugu bigize BRICS bikomeje kwiyongera bityo nayo ikagwiza amaboko.

Bimwe mu byamaze kujya muri iryo tsinda ni Arabie Saoudite, Misiri na Bangladesh.

Mu rwego rwo gukomeza ubukungu bwaryo, iri tsinda ryashinze Banki yitwa New Development Bank.

Yubatswe mu Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai ikaba iyoborwa na Madamu Dilma Rousseff.

Rousseff yigeze kuba Perezida wa 36 wa Brazil.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version