Kenya Irohereza Mu Kirere Icyogajuru Yakoze

Ku nshuro ya mbere, Kenya irohereza mu kirere icyogajuru cyakozwe n’abahanga bayo. Bagihaye izina rya ‘Taifa -1’ kikaba kiri buhagaruke ku butaka kuri uyu wa Kabiri taliki 11, Mata, 2023.

Ni icyogajuru cya Kenya ariko kiri buhagurukirizwe ku butaka bwa Amerika muri California ahitwa Vandenberg.

Niwumva kitwa icyogajuru ntugire ngo ni ikintu cya rutura ahubwo umenye ko ari icyuma gifite sentimetero 10 z’ubugari na sentimetero 30 z’uburebure.

Mu kirere kizaba gifite inshingano zo gutanga amakuru ku bibera ku butaka bwa Kenya, kikaba kiri mu bwoko bw’ibyogajuru bita satéllite d’observation.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2018 hari ikindi cyuma gito kuri iki cyogajuru Kenya yohereje mu kirere ariko cyo cyahoherejwe mu rwego rw’igerageza.

Icyoherezwa mu kirere kuri uyu wa Kabiri gifite ubushobozi bwose bukenewe ngo gikusanye, gisesengure kandi cyoherereze abahanga amakuru bakeneye mu kazi kabo.

Taifa -1 yubatswe n’abahanga b’abanya Kenya, yuzura ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amashilingi ya Kenya ni ukuvuga € 350 000.

Biteganyijwe ko ibyo icyogajuru Taifa -1 kizaba cyarangije gukusanya, kizabyoherereza abahanga bari muri Kenya bitarenze Kanama, 2023.

Hagati aho, abo bahanga bagomba kuzaba bararangije gutegura ibyuma bihagije byo kwakira ayo makuru kandi bagaha Taifa-1 igihe gihagije cyo gutangira imirimo bayitumye.

Icyogajuru Taifa-1 kizaba kibaye icya 46 mu byogajuru ibihugu by’Afurika byohereje mu kirere.

Misiri niyo yabaye iya mbere mu kubikora kubera ko yacyohereje yo mu mwaka wa 1998, ubu hakaba hashize imyaka 25.

Kenya yizeye ko amakuru izahabwa na kiriya cyogajuru azayifasha mu guteza imbere ubuhinzi ndetse no kwita ku mutungo kamere.

Abahanga bo muri Kenya bavuga ko amakuru kiriya cyogajuru kizabaha, azabafasha gucungira hafi imikoresherezwe y’amashambya, gukurikirana ingano y’amazi ari ku buso bwa Kenya ndetse no kumenya aho ibishobora kwangiza amazi n’amashyamba bikomoka bityo bigakumirwa.

Bavuga ko bafite inyota ndende yo kumenya kurushaho uko bubaka ibyogajuru kandi ngo kuba bamaze kubaka bibiri ni intambwe izabageza no ku bindi byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version