Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Batezwe Igico Na Polisi Bazanye Magendu, Bamwe Barayicika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Batezwe Igico Na Polisi Bazanye Magendu, Bamwe Barayicika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2022 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abantu bari bavanye magendu muri Repubula ya Demukarasi ya Congo binjiye mu Rwanda banyuze ahitwa Akarundo mu Kagari ka Mbugangali mu Murenge wa Gisenyi basanga Polisi yabateze igico, bakubita hasi ibyo bari bazanye umunani baracika ariko babiri barafatwa.

Abafashwe ni Elie Tuyisenge na Immaculée Mukamana. Babwiye Polisi ko bari barahawe kariya kazi ngo bajye bajya muri DRC bahakure biriya bicuruzwa babyinjize mu Rwanda binjiriye ahtiwa Karundo.

Aho Karundo ni ahantu hakura ku mupaka w’ibihugu byombi ariko hadacungwa na Polisi kuko ari aho bita inzira ya Panya.

Nyuma yo kubigeza i Rubavu, bagombaga kubiha uwitwa Ndungutse Issa bahimba Duniya.

Uyu Polisi iracyamushakisha.

Umuturage wari wahaye Polisi amakuru yavugagaga ko bariya bantu bari buce kuri uriya mupaka mu ijoro rishyira kuri uyu wa 16, Kanama, 2022.

Mu rucyerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo byabaye.

Mu bantu 10, umunani bayabangiye ingata, babiri twavuze haruguru barafatwaa.

Bafatanywe ibilo 69 b’imyanda ya cagua, amabaro 3000 arimo ibikapu bahahisha, amabaro 1,534 arimo amavuta ya mukorogo atamewe, imiguru 35 y’inkweto za caguwa zambawe, amabaro 11 arimo ibitenge bya magendu, ndetse n’udupfunyika 11 turimo ikinyobwa cyongera imbaraga kitwa Exo.

Bimwe mu byo bafatanywe. Icyakora hari umunani bahise bafumyamo

Ni kenshi Polisi ifatanyije n’izindi nzego yafashe kandi yeraka itangazamakuru ibicuruzwa bya magendu cyangwa ibindi bitujuje ubuziranenge, ikihaniza ababyinjiza mu Rwanda.

Umuvugizi wayo Commissioner of Police(CP) John  Bosco Kabera asaba abaturage kuzibukira iby’ubu bucuruzi kuko bigira ingaruka k’umuntu ubukora no ku gihugu mu buryo bwagutse.

Ku byerekeye amavuta ya Mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru,  bikagira ingaruka ku buzima bw’uyisize.

Abaganga bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku byerekeye magendu, birazwi ko yica ubukungu bw’igihugu kuko uyinjiza aba akwepa gasutamo ngo adasora.

Hari n’ubwo yinjiza magendu y’ibintu bitujuje ubuziranenge bityo ntibigire ingaruka ku bukungu gusa, ahubwo bikaba byakwangiza n’ubuzima bw’ababikoresheje iyo ari ibintu byinjizwa mu mubiri.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Iyo hakoreshejwe imodoka nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

TAGGED:CaguwaMagenduPolisiRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Raila Odinga Ati: ‘Ibyavuye Mu Matora Nta Shingiro Bifite’
Next Article Yvan Buravan YATABARUTSE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?