Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Bibye Umuntu Baramuhamagara Bamusaba Ingurane Bituma Bafatwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Bibye Umuntu Baramuhamagara Bamusaba Ingurane Bituma Bafatwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2022 9:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu haherutse gufatirwa abagabo batatu, Polisi ivuga ko bari bibye Umutaliyani Frw 350,000. Uyu mugabo yahamagaye Polisi ayibwira ko abantu bamwibye ndetse ko bari kumuhamagara ngo abahe ingurane bamusubize aye!

Uwibwe yitwa Masimiliano Caldato.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko buriya bujura bwabaye ku wa Gatandatu taliki 12, Werurwe, 2022  bubera muri kamwe mu tubari tuba mu Mujyi wa Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

SP Karekezi ati: “Kuwa Gatandatu Masimiliano yahamagaye Polisi ayibwira ko yibwe ubwo yari mu kabari kari mu Murenge wa Nyamyumba, ariko ko hari abantu bari kumuhamagara bamwaka amafaranga ngo bamusubize ibintu bye  bamwibye.”

Abafashwe ngo babanje guhamagara uwo bivugwa ko bibye bamwaka  Frw 200 000 ngo bamusubize ibyangombwa bye.

Muri ibyo byangombwa harimo ikarita ya Banki( credit card), uruhushya rwo gutwara imodoka, impeta ya zahabu n’amafaranga Frw 150 000.

Amakuru twamenye ni uko bariya bantu bamucunze aho yari aryamye ku mucanga ku kiyaga cya Kivu ari kota akazuba, yashyize biriya byangombwa ku ruhande baza kumucunga ku jisho, barabyiba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba SP  Bonaventure Twizere Karekezi yasabye abaturage kuzirikana ko mu buzima ibyiza ari ukurya ibyo waruhiye aho kugira ‘akaboko karekare.’

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Ubwo abapolisi bitabazwaga ngo batabare uriya muntu wari wibwe, bahise batangira gushakisha abo bantu haza gufatwa abagabo batatu

SP Karekezi ati: “Abapolisi baherekeje uwibwe kugira ngo bahite bafata abo bantu,  ni nako byagenze bahita bisanga bakikijwe n’abapolisi ntaho guhungira.”

Abafashwe barasatswe basanganwa Frw 113 000, andi bayanywereye.

Bashyirikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza ku byo bakekwaho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:AbapolisiAmafarangafeaturedKarekeziRIBRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FIFA Yahagaritse Kenya Na Zimbabwe Mu Mupira W’Amaguru
Next Article Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Commonwealth: Iby’Ingenzi Bigize Uyu Muryango
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?